Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Indimi ebyiri zihabanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage kubera 1.000Frw

radiotv10by radiotv10
31/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Indimi ebyiri zihabanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage kubera 1.000Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kaduha mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko batswe 1 000 Frw bizezwa imbabura zigezweho, bagatagereza bagaheba, mu gihe ubuyobozi buvuga ko ayo mafaranga ari ay’ubwizigamire bwa ‘Ejo Heza’.

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwabanje kubaka amafaranga ibihumbi bitandatu (6 000 Frw) by’izo mbabura zizwi nka ‘Canarumwe’, ariko bukagaruka bukabaka andi mafaranga igihumbi y’izindi mbabura.

Nyirabagenzi Frida yagize ati “Ku gika gikurikiyeho Gitifu yaraje atwaka amafaranga igihumbi afotora nomero y’irangamuntu atubwira ko imbabura niziza azatubwira tukajya kuzifata ariko izo za kabiri ntazo twigeze tubona kandi amafaranga twarayatanze.”

Nyiragukura Xaveline yunzemo ati “Narayatanze, maze kuyatanga ntabwo nigeze mbona iyo mbabura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaduha, Gatete Pacifique, avuga ko amafaranga igihumbi yatanzwe n’aba baturage ari umusanzu wa Ejo Heza aho kuba ay’imbabura nk’uko babivuga.

Ati “Igihumbi bahuriraho bose ubwo wenda ni mu itsinda babasanze ni amafaranga bazigamiwe muri Ejo Heza. Imbabura ntigurishwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal, we avuga ko izo mbabura zivugwa n’abaturage ari izatanzwe n’umufatanyabikorwa, wazitanze mu Tugari tubiri hakaba hasigaye utundi tubiri, kandi ko zitangwa ku buntu.

Ati “Ibyo ntabwo ari byo. Ni unufatanyabikorwa witwa DERAGWA ufatanya na Leta y’u Rwanda gukwirakwiza Imbabura zirondereza ibicanwa. Umufatanyabikorwa yatanzwe imbabura yatanze mu Tugari tubiri. Kaduha rero ntabwo iragerwaho ahubwo ni yo itahiwe.”

Gusa uyu muyobozi ntahuze na mugenzi we uyobora Akagari wavuze ko ayo mafaranga ari ubwizigamire. Ati “Ibya Ejo Heza n’iby’imbabura ntibihura kuko imbabura bazihabwa ku buntu.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 10 =

Previous Post

Perezida w’Ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda atangaje ibishobora kudashimisha abafana

Next Post

Amafoto utabonye ya Perezida Kagame na Ange Kagame baje gushyigikira ikipe y’Igihugu

Related Posts

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

by radiotv10
07/01/2026
0

Umugore bivugwa ko yicuruzaga, yasanzwe munsi y’igitanda yapfuye muri Lodge iherereye ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere...

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/01/2026
0

Nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umugabo byavugwaga ko afite ubumuga wafashwe n’inzego mu buryo budakwiye, Polisi y’u Rwanda yahakanye ko uyu...

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

by radiotv10
07/01/2026
0

Have you ever noticed how January feels like a fresh start? Suddenly, people are setting goals, joining gyms, or trying...

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

by radiotv10
06/01/2026
0

Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu y’umugore babanaga kubera kugira uruhare muri Jenoside...

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

by radiotv10
06/01/2026
0

Deep beneath the hills of Nyakabingo in Rulindo District, northern Rwanda, lies one of Africa’s most important sources of tungsten,...

IZIHERUKA

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali
MU RWANDA

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

by radiotv10
07/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

07/01/2026
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

07/01/2026
Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

06/01/2026
Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amafoto utabonye ya Perezida Kagame na Ange Kagame baje gushyigikira ikipe y’Igihugu

Amafoto utabonye ya Perezida Kagame na Ange Kagame baje gushyigikira ikipe y’Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.