Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe impinduka zihutirwa mu matora yo gushaka uzasimbura Mayor wa Rubavu wegujwe

radiotv10by radiotv10
01/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
RUBAVU: Hari abarembejwe n’abiyise abuzukuru ba shitani
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasubitse amatora yo gusimbuza uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ugiye kumara amezi atatu yegujwe, inasaba abari mu bikorwa byo kwiyamamaza, kubihagarika.

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 01 Kanama 2023.

Iyi Komisiyo ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku iburuwa ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yayandikiye isaba ko aya matora asubikwa “kubera ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’ibiza byabaye muri ako Karere [Rubavu] muri Gicurasi 2023.”

Iyi Komisiyo ikomeza igira iti “Kugira ngo amatora azagende neza, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iramenyesha Abanyarwanda muri rusange n’abakandida bemejwe by’umwihariko, ko amatora yo kuzuza Inama Njyanama ya Komite Nyobozi by’Akarere ka Rubavu, yari ateganyijwe tariki 11/08/2023 asubitswe; bityo n’ibikorwa byo kwiyamamaza byari byaratangije bikaba bihagaritswe.”

Ni amatora agamije gushaka uzasimbura Kambogo Ildephonse, wegujwe mu ntangiro za Gicurasi uyu mwaka wa 2023, kubera kutubahiriza inshingano no kutarengera abaturage.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yari iherutse gutangaza kandidatire z’abantu 17 zemejwe mu bagomba gutahana muri aya matora, barimo abagabo 15 n’abagore babiri (2).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − one =

Previous Post

Rusizi: Urujijo ku murambo wabonetse uzingiye mu mufuka

Next Post

Igishobora kuba cyaratumye umusozi wo mu Rwanda ugaragaraho ibyateye urujijo cyamenyekanye

Related Posts

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

IZIHERUKA

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa
IBYAMAMARE

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igishobora kuba cyaratumye umusozi wo mu Rwanda ugaragaraho ibyateye urujijo cyamenyekanye

Igishobora kuba cyaratumye umusozi wo mu Rwanda ugaragaraho ibyateye urujijo cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.