Myugariro mu mutima w’ubwugarizi, Mutsinzi Ange Jimmy yasinye amasezerano y’umwaka umwe (1) mu ikipe ya Trofense Sports Club yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cya Portugal.
Mutsinzi Ange yari amaze iminsi ashakisha ikipe mu gihugu cy’u Bubiligi ariko byaje kurangira agannye muri Portugal aho yasinye kuri uyu wa mbere mu gihe hari amakuru yahwihwisaga avuga ko azagaruka mu Rwanda nta kipe abonye.
Mutsinzi w’imyaka 23, yagiye muri Trofense Sports Club nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri (2) yari yasinyiye APR FC mu 2019 avuye muri Rayon Sports. Mu myaka ibiri yari amaze muri APR FC, yafatanyije nayo gutwara ibikombe bya shampiyona bibiri.
“Nje mfite intego nyinshi, nzibanda ku gukora cyane mfasha iyi kipe (Trofense Sports Club) kugera kuntego zayo.Kuri njye ni ibintu bishya ariko ndizera ko mu minsi micye mba namaze kumenyerana na bagenzi bange”. Mutsinzi Ange nyuma yo gusinya
Mutsinzi Ange Jimmy muri sitade ya Trofense SC
Umusaruro mwiza yatanze mu mikino ya TOTAL CHAN 2020 agafasha u Rwanda kugera muri ¼ ari umukinnyi ubanza mu kibuga ni bimwe mu byatumye yerekana ko ari umukinnyi ushoboye.
Mutsinzi Ange yakinnye muri Rayon Sports kuva mu 2016 ayivamo mu 2019 ajya muri APR FC kandi yanabaye muri AS Muhanga (2015-2016).
Mutsinzi Ange Jimmy yakiriwe muri Trofense Sports Club
Mutsinzi Ange Jimmy yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri SC Trafense muri Portugal