Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yagaragaje ko mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, inyungu yayo yazamutseho 15,7% bitewe n’izamuka ry’abafatabuguzi bayo biyongereho 6%, bagera kuri miliyoni 7.
Bikubiye mu byagaragajwe na MTN Rwanda, byerekana ishusho y’imikorere yayo mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, yarangiye tariki 30 Kamena 2023.
Igaragaza ko umusaruro wavuye mu ikoreshwa rya interineti wazamutseho 22,5% bitewe n’izamuka ry’umubare w’abakoresha interineti wiyongereyeho 5,1%, hakaba harabayeho kandi n’izamuka ry’ingano ya Interineti ikoreshwa n’umuntu ku giti cye, aho yazamutseho 12,9%; byanazibye icyuho cy’igabanuka ry’amafaranga yinjijwe no guhamagarana, yagabanutseho 0,9%.
MTN kandi igaragaza ko habayeho izamuka ry’abakoresha telefone zigezweho za Smartphone aho ryageze kuri 24,5% byagizwemo uruhare na gahunda ya Macye Macye.
Nanone kandi ingo zikoresha ikoranabuhanga rya Interineti, ziyongereyeho izirenga 7 000, zituma habaho izamuka rya 58,2 %.
Umuyobozi ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye inyungu babonye muri aya mezi atandatu ya mbere y’umwaka.
Yagize ati “Urwunguko rwacu havuyemo ibindi byose n’imisoro [EBITDA] rugaragaza intambwe ishimishije ya 4,8% muri kimwe cya kabiri cya 2023, ituganisha ku nyungu twifuza ya 45,1%.”
Yavuze ko nubwo hariho imbogamizi ziri mu bigo bikomeye nka MTN Rwanda, bitabujije iki kigo gutangiza ikoranabuhanga rya interineti yihuta ya 4G ndetse no gushyira mu bikorwa indi mishinga yagutse y’iyi sosiyete.
Nanone kandi ikigo gishingiye kuri MTN Rwanda cya Mobile Money Rwanda Ltd, gikomeje gukura no kugera kuri byinshi, aho inyungu yacyo yazamutse kuri 35,7% biturutse kuri serivisi zacyo nka Payments zazamutseho 38,8%; iya Banktech yazamutseho 206,8% ndetse na Remittances yazamutseho 197.7%, zose zikaba zaratumye inyungu ya Mobile Money izamuka kuri 22.9%.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, avuga ko intego y’iyi sosiyete ari ugukomeza kugira uruhare mu gutanga umusanzu mu muryango mugari.
Yavuze ko ibi byatumye ishyiraho imishinga nk’uwa Twese, ugamije gufasha abakozi bayo kwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo Abanyarwanda bose bisange muri serivisi z’iyi kompanyi.
Nanone kandi muri Kamena uyu mwaka wa 2023, MTN Rwanda yatangiye umushinga wiswe “21 Days of Yello Care” ugamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato, mu kubaha ubumenyi ndetse n’ubushobozi bw’amafaranga, kugira ngo bazavemo ba rwiyemezamirimo bakomeye.
Bodibe avuga ko ibyagezweho muri iki kimwe cya kabiri cy’umwaka, ari umusaruro w’ibikorwa bigamije gushaka ibisubizo mu by’ikoranabuhanga mu Rwanda.
Ati “Ibikorwa byacu biracyakomeje gushinga imizi ku ntego za 2025 zizatuganisha gukomeza kuba ikigo cy’itumanaho kiyoboye ibindi mu Rwanda. Gutangiza Network ya 4G bizatuma duha serivisi nziza abakiliya, no gukomeza gufasha abantu kubona serivisi zigezweho na interineti.”
Mu kindi gice cy’uyu mwaka, MTN Rwanda izakomeza gushora imari mu bikorwa byo kwagura imiyoboro yayo, kandi ikabasha kugera kuri 99,99% by’Abaturarwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.
RADIOTV10