Ikigo kiri mu bikomeye ku Isi bitanga amahugurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika, mu bijyanye n’abiyandikishiriza gukurikirana amasomo y’ubucuruzi kuri interineti.
Ni raporo y’iki kigo cya Coursera, cyakoze ku Bihugu 100 aho ishingiye ku bantu barenga miliyoni 124 biyandikishirije gukurikirana amasomo kuri interineti.
Amakuru yashingiweho hakora iyi raporo ashingiye ku bumenyi buri mu ngeri eshatu bukunze gukurikiranwa n’abiyandikisha, nko mu Bucuruzi, mu Ikoranabuhanga ndetse n’ibijyanye n’ikusanyamakuru.
Mu byavuye muri ubu bushakashatsi, bigaragaza ko benshi mu Banyafurika, biyandikisha gukurikirana aya mahugurwa yo kuri murandasi, kugira ngo babone impamyabushobozi (certificate).
Abifuza ibyo byemezo by’umwuga biyongereho 69% kuri uyu Mugabane wa Afurika, akaba ari na wo mubare munini kurusha indi Migabane.
Nanone kandi byagaragaye ko abihugura muri ubu buryo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ari bo bagaragaza ubushobozi cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, bakaba banaza ku mwanya wa kabiri ku Isi, aho ku mwanya wa mbere haza abo muri Botswana, igakurikirwa n’u Rwanda.
Kimwe mu byatumye uyu mubare uzamuka cyane, harimo kuba Afurika ifite umubare munini w’urubyiruko kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kujya kwiga mu mashuri makuru na za kaminuza zikomeye, nanone kandi bakaba bagorwa no kuba babona Visa zo kujya kwiga hanze, bigatuma bitabira ku bwinshi aya masomo yo kuri interineti.
Iyi raporo igaragaza ko abantu barenga miliyoni 4,9 bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara biganjemo abafite imyaka kugeza kuri 34 bakurikiranye amasomo ya Coursera hagati ya 2019 na 2023. Aho 60% yabo bakoresha telefone, bakaba barimo 35 b’igitsinagore.
Iyi raporo kandi ivuga ko abakurikirana amasomo bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ari bo bakunze kwibanda cyane mu bijyanye n’ubumenyi mu by’ubucuruzi nk’ubugenzuzi bw’imari, bukurikirwa n’ubumenyi mu bijyanye no guhanga imirimo nko guhanga udusha, guhangana n’ingaruka z’igihombo, ndetse n’imicungiro y’ishoramari.
Mu bijyanye no gukurikirana amasomo y’ikoranabuhanga n’ikusanyamakuru, abo muri Cameroon ni bo babaye benshi mu gihe abo muri Zambia bo baza imbere mu bijyanye n’ikusanyamakuru.
RADIOTV10