Hasobanuwe ibikurikiranywe ku bagabo batatu byumvikanamo amahano n’agashinyaguro bakoreye umwana w’umukobwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagabo batatu bakurikiranyweho kwicira umwana w’umukobwa mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, babanje kumusambanya, ndetse bagasiga umurambo we bawambitse ubusa.

Aba bagabo bamaze kuregerwa Urukiko rw’Ibanze rwa Kabarondo, banafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, nyuma y’uko babisabiwe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Kabarondo.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko iki cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo cyafatiwe aba bagabo, cyatangajwe mu cyumweru gishize, tariki 10 Kanama 2023.

Icyaha bakekwaho, cyakozwe mu gitondo cyo ku wa 27 Nyakanga 2023 hagati ya saa yine (10:00’) na saa yine n’igice (10:30’) za mu gitondo, kibera mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Kanyetongo mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare.

Ubushinjacyaha bugira buti “Amaperereza yakozwe, agaragaza ko umwe muri bo ari we wicishije nyakwigendera, kuko yahoraga ashwana n’umugore we amushinja gusambanya uwo mwana, akanakeka ko yamuteye inda bikazamuviramo kubibazwa.”

Bukomeza bugira buti “Mu rwego rwo gushyira umugambi we mu bikorwa, yifashishije abandi bagabo babiri abaha amafaranga ibihumbi mirongo itandatu na bitanu (65 000 Frw) kugira ngo bice uwo mwana w’umukobwa, bakaba baramwishe bamaze no kumusambanya.”

Aba bagabo bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo nyuma y’uko Ubushinjacyaha bugaragarije Urukiko ibimenyetso bigize impamvu zikomeye zituma bakekwaho kuba barakoze iki cyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru