Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, ivuga ko Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, cyagarutse ku bibazo byo ku mupaka uhuza Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo dukesha Urubuga rwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki Gihugu, Matthew Miller, rivuga ko “Antony Blinken yagiranye ikiganiro cy’ingirakamaro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Bombi baganiriye ku itutumba ry’umwuka ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Nanone kandi muri iki kiganiro, Blinken yamenyesheje Perezida Kagame ibijyanye n’uruzinduko ry’Umunyamabanga Wungirije w’agateganyo Victoria Jane Nuland yagiriye i Kinshasa akanabonana na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi.
Uyu Munyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken “yongeye gushimangira ko Leta Zunze Ubumwe za America zifuza ko ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi [u Rwanda na DRC] bikemuka binyuze mu nzira za dipolomasi, kandi zisaba ko buri ruhande rufata ingamba mu guhagarika ibyazamura umwuka mubi.”
Umwaka uruzuye Antony Blinken agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho muri Kanama 2022, yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye, bakaganira ku ngingo zinyuranye zirimo n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC.
Icyo gihe Blinken yaje mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na bwo yabonanye na Felix Tshisekedi, na bo bari baganiriye ku ngingo zirimo ibi bibazo bya kiriya Gihugu n’u Rwanda.
Iki kiganiro kibayeho nyuma y’uko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) giherutse kongera kugaragaza urwitwazo rwo gushaka gushyira mu bikorwa umugambi wacyo na Guverinoma yacyo, wo gushoza intambara ku Rwanda, aho giherutse guhimba ikinyoma ko ingabo z’u Rwanda zagabye igitero muri DRC.
Mu itangazo ryashyizwe hanze tariki 28 Nyakanga 2023 n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, busubiza irya FARDC ryari ryasohotse ku ya 27 Nyakanga, RDF yari yamaganiye kure ayo makuru yatangajwe n’igisirikare cya Congo.
RDF yagize iti “Ibi birego ntibifite ishingiro kandi ni umwe mu migambi yo kuyobya uburari na poropaganda by’ubutegetsi bwa DRC yo gukomeza kwihunza inshingano ku kuba bwarananiwe kugarura amahoro n’umutekano ku mipaka yabo, mu gihe bukomeje guha inkunga yaba iy’intwaro no gufatanya n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.”
U Rwanda rwakunze kugaragaza ko imyitwarire y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntakindi ishushanya uretse gushaka gushoza intambara, kandi ko na rwo rwakajije ingamba zo kurinda ubusugire bwarwo kugira ngo hatagira uvogera ubutaka cyangwa ikirere cyarwo.
RADIOTV10