Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Twinjire mu myiteguro ya Rayon n’imvano y’ibyishimo itangiye isesendereza mu bakunzi bayo

radiotv10by radiotv10
24/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Twinjire mu myiteguro ya Rayon n’imvano y’ibyishimo itangiye isesendereza mu bakunzi bayo
Share on FacebookShare on Twitter

Abakunzi ba Rayon Sports barimo kwishimira gutangira neza umwaka mushya wa Shampiyona wa 2023-1024, ariko se baba bazi imvano y’ibi byishimo, cyangwa barabigizemo uruhare? Nk’umukunzi wa ruhago, umusesenguzi Kazungu Claver arava imuzi ikihishe inyuma y’ibi byishimo.

Mbere na mbere tubyemeranye ko Rayon Sports yiyubatse ikagura abakinnyi beza bari mu bushobozi bwayo.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatangiye kuyobora ikipe atazi iby’umupira w’amaguru cyane cyane atazi abakinnyi yagura bamuha umusaruro.

Ari muri Studio za RADIOTV10, Uwayezu yavuze ko igihe cyo kugura abakinnyi mu mpeshyi, ari bwo abona abamuhamagara benshi bavuga ko bakunda ikipe, bamurangira abakinnyi bakwiye gukinira Rayon Sports.

Nyuma yo kubona ko abo yizeye bamutengushye bamuyobya mu kugura abakinnyi no gushaka abatoza akabura umusaruro wo gutwara igikombe cya Shampiyona mu myaka 3 kandi yari intego yari yarihaye, nubwo yatwayemo igikombe cy’Amahoro ariko yakuyemo isomo ryo kwishakamo igisubizo cyo kutazongera guhangikwa abakinnyi ndetse n’abatoza.

Amakuru yizewe ni uko yari ameze nk’ufite Zahabu ariko atabizi cyangwa atayizeye. Yafashe umwanzuro mwiza ari na wo amakipe akomeye akoresha.

Yagiriye icyizere umukozi we ahemba Umunyamabanga w’ikipe Namenye Patrick, umugabo ukiri muto, umuhanga, umwizerwa akaba n’inyamugayo, ati “Ni wowe nshinze kugura abakinnyi, gushaka abatoza, n’ibindi byose bikenewe mu ikipe.”

Ubu akazi ka Perezida ni ukwishyura no gusinya gusa, ubundi agakora ubucuruzi bwe uko ashaka nta mutima uhagaze kuko avuga ati “SG Namenye Patrick ibimunanira arambwira.”

Mu magambo asobanutse, Namenye Patrick yeguriwe kuyobora Rayon, ameze nka Yosefu Mwene Yakobo Umwami Farawo amwegurira kuyobora Igihugu cya Egiputa cyangwa Misiri biri muri Bibiliya Yera Itangiriro 41:37-46.

Ni yo mpamvu uyu munsi twabonye impinduka muri Rayon Sports ku buryo bazana abatoza n’abakinnyi mu ibanga bikamenyakana ari uko bageze i Kanombe.

Kugeza ubu uretse umunyezamu Simon Tamale wabaye umuzamu mwiza watowe wa Season muri Shampiyona ya Uganda, ni we twavuga ko Namenye Patrick yibeshyeho bitewe n’uko ahari atari yamubonye imbonankubone kubera ko ari mugufi.

Namenye Patrick ntiyabishoboye kubera ko ari muto kuko abahangikaga abakinnyi n’abatoza Perezida Uwayezu Jean Fidel ntabwo ari abasaza, ahubwo mbere yo byose yaba Umusore, Inkumi, Umugore ukuze cyangwa Umusaza guhabwa izo nshingano agomba kuba ari umwizerwa.

Ibya Namenye Patrick bitandukanye n’ibyo ubusanzwe twumva mu mupira wacu w’amaguru tumenyereye kumva hashimwa umuntu ko ari umuhanga mu mupira w’amaguru ko ari umuhanga awuzi cyane, kandi benshi bamuziho gushaka abapfumu, gushaka abakinnyi b’izindi kipe ngo batange ibitego, gushaka abasifuzi, byaba ngombwa no gushaka abayobozi b’andi makipe kugura amanota.

Dukeneye ba Namenye Patrick benshi b’abizerwa mu mupira wacu.

Chalres Bbal uherutse gufasha Rayon gutsinda APR
Namenye Patrick na Perezida wa Rayon
Abakunzi ba Rayon batangiye umwaka w’imikino bamwenyura

KAZUNGU Claver
RADIOTV10

Comments 1

  1. Wellars Ntawukuriryayo says:
    2 years ago

    Nibyo rwose tubafite twabona umusaruro mwiza waruhago nyarwanda “ba NAMENYE” ariko barahari ahubwo kubera amanyanga yabenshi mubayobora ayamakipe baba bashaka abo bafatanya mubidaciye mumucyo byose.
    Ubuse @KAZUNGU ko nemera ko ntawukurusha iyo qualite ,kayiranga J.B., Abega, Sadate, … kuki ntawubahamagara ngo mufatanye? Nuko baziko murabanyakuri kdi abenshi ukuri kubaba kure.,
    Gukorera mukuri bigira umusaruro mwiza Kandi urambye.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + eight =

Previous Post

Abagaba b’Ingabo muri EAC barimo uwa RDF bahuriye mu nama idasanzwe yiga ku bya DRCongo

Next Post

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bazobereye mu gukoresha imbwa mu gutahura ibyaha biremereye

Related Posts

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika warangiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal icyegukanye, nyuma y’imvururu zawuranze kubera...

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu...

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

by radiotv10
16/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera mu Rwanda,...

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire...

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bazobereye mu gukoresha imbwa mu gutahura ibyaha biremereye

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bazobereye mu gukoresha imbwa mu gutahura ibyaha biremereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.