Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB binyuze muri “Visit Rwanda” rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na FC Bayern Munich yo mu Budage, kugira ngo imenyekanishe ubukerarugendo bw’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu.
Aya masezerano yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023, aho azarangira mu mwaka wa 2028. Ntabwo akubiyemo kwamamaza ku myenda.
Abakinnyi ba Bayern Munich n’abafana bayo bazagira amahirwe yo kureba ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda, basobanurirwe umuco warwo n’ibindi.
Mu bikubiye mu masezerano,harimo ko iyi kipe izafasha mu guteza imbere ruhago y’u Rwanda uhereye mu bakiri bato,VISIT Rwanda izajya yamamazwa ku byapa binini muri Stade ya Allianz Arena yakira abafana basaga ibihumbi 75.
Visit Rwanda yavuze ko aya masezerano y’imikoranire azereka isi yose ko amarembo y’u Rwanda afunguye yaba mu kurusura no gushora imari mu Rwanda ku bashoramari bose bo ku isi barimo n’abo mu Budage.
Ikindi kandi ngo Bayern Munich izafatanya na MINISPORTS na FERWAFA mu gufungura ishuri rya ruhago,guhugura abatoza ndetse no kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda yaba mu bahungu n’abakobwa.
Kubera ko Visit Rwanda iri umu baterankunga bakuru ba Bayern Munich biravuga ko yashoye agatubutse muri iyi mikoranire.
Ubusanzwe uri mu cyiciro cy’umuterankunga mukuru agomba kwishyura nibura miliyoni 5 z’amayero ku mwaka umwe. Visit Rwanda yabaye umuterankunga mukuru wa 10 wa Bayern Munich.
Bayern Munich iri mu makipe akomeye cyane ku isi muri ruhago kuko imaze gutwara UEFA Champions League 6, Shampiyona y’iwabo mu Budage inshuro 33, DFB Pokal inshuro 20 ndetse na Super cup inshuro 10.
Ifite igikombe cy’isi cy’amakipe inshuro 2 harimo icyo iheruka muri 2020.
Bayern Munich ibaye ikipe ya gatatu y’ikigugu isinyanye amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo rwabwo.
Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwasinyanye na Arsenal amasezerano y’imyaka itatu, agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Mu 2019 hafashwe icyemezo cyo kuyongera, binatangazwa ku wa 14 Gicurasi 2021 ubwo Arsenal F.C yamurikaga umwambaro mushya.
Nyuma yaho, ku wa 4 Ukuboza 2019 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo n’uwo yambara mbere y’imikino no ku kibuga Parc des Princes.Yamamazwa kandi no ku byapa byo kuri Stade.
RADIOTV10