Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Uko abantu barenga 100 bo mu Turere 13 baguwe gitumo bari mu bitemewe

radiotv10by radiotv10
28/08/2023
in MU RWANDA
0
Musanze: Uko abantu barenga 100 bo mu Turere 13 baguwe gitumo bari mu bitemewe
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 103 baturutse mu bice binyuranye mu Turere 13 tw’u Rwanda, bafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu Karere ka Musanze, bari kuhakorera amasengesho mu buryo butemewe.

Aba bantu bafashwe mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, ubwo bari mu gisharagati cy’ihema kiri mu rugo rw’umuturage witwa Jacques Komezusenge.

Aba bantu baturutse mu Turere 13, basanzwe biyita ‘Abera b’Imana’, bavugaga ko baje kwiyegereza Imana, bateranira hamwe ngo kuko ari bwo Uwitera yumva ibyifuzo byabo, bakabasha no kuruhuka imitwaro bafite.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwumvaneza avuga ko aba bantu bafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru.

SP Jean Bosco Mwumvaneza avuga ko gusenga no guterana, bitabujijwe ariko ko amateraniro nk’ariya yari yakozwe n’aba bantu, asabirwa uruhushya, mu gihe bariya batari babisabiye uburenganzira.

Yagize ati “Igihe cyose ushatse gukora amateraniro ugomba kubisaba ubuyobozi bw’ibanze bw’aho ugiye kuyakorera, ukabwandikira ukabumenyesha, ukandikira n’izindi nzego bakakwemerera ugakora amateraniro yawe mu buryo busesuye, mu buryo butuje, byaba na ngombwa inzego z’umutekano zikanagucungira umutekano kugira ngo utagira ikibazo.”

Avuga ko aba bo “Basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ntabwo bigeze babimenyesha ubuyobozi, kandi igihe cyose ugiye gukora ikoraniro ugomba kubimenyesha ubuyobozi, urabisaba ukemererwa ukabona kubikora.”

Aba baturage bakimara gufatwa, bahise bajyanwa ku Biro by’Akagari ka Rwambogo kugira ngo baganirizwe, basobanurirwe amakosa bakoze, ubundi hakorwe ibiteganywa n’amategeko.

Aba bantu bafatiwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru nyuma y’iminsi ibiri gusa mu Karere ka Nyagatare na ho hafatiwe abandi 138 barimo basengera mu ishyamba bise i Getsemani, bafashwe tariki 24 Kanama 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + twenty =

Previous Post

Akari ku mutima wa myugariro w’Amavubi wakoreye ikipe ye muri Libya ibyananiye abandi

Next Post

Twibukiranye igisubizo P.Kagame yahaye abanenga imikoranire y’u Rwanda n’amakipe y’ibihangange ishorwamo akayabo

Related Posts

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

by radiotv10
30/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze...

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

by radiotv10
30/10/2025
0

The Rwanda Demobilization and Reintegration Commission (RDRC) has announced that over the past 24 years (since 2001), more than 12,000...

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

by radiotv10
30/10/2025
0

Bamwe mu barezi b’amarerero bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe bakora batabona agahimbazamusyi...

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

by radiotv10
30/10/2025
0

Every year, a big number of young Rwandans pack their bags to move to Kigali, drawn mostly by the promise...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/10/2025
0

IZIHERUKA

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda
FOOTBALL

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Twibukiranye igisubizo P.Kagame yahaye abanenga imikoranire y’u Rwanda n’amakipe y’ibihangange ishorwamo akayabo

Twibukiranye igisubizo P.Kagame yahaye abanenga imikoranire y’u Rwanda n’amakipe y’ibihangange ishorwamo akayabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.