Musanze: Uko abantu barenga 100 bo mu Turere 13 baguwe gitumo bari mu bitemewe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu 103 baturutse mu bice binyuranye mu Turere 13 tw’u Rwanda, bafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu Karere ka Musanze, bari kuhakorera amasengesho mu buryo butemewe.

Aba bantu bafashwe mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, ubwo bari mu gisharagati cy’ihema kiri mu rugo rw’umuturage witwa Jacques Komezusenge.

Izindi Nkuru

Aba bantu baturutse mu Turere 13, basanzwe biyita ‘Abera b’Imana’, bavugaga ko baje kwiyegereza Imana, bateranira hamwe ngo kuko ari bwo Uwitera yumva ibyifuzo byabo, bakabasha no kuruhuka imitwaro bafite.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwumvaneza avuga ko aba bantu bafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru.

SP Jean Bosco Mwumvaneza avuga ko gusenga no guterana, bitabujijwe ariko ko amateraniro nk’ariya yari yakozwe n’aba bantu, asabirwa uruhushya, mu gihe bariya batari babisabiye uburenganzira.

Yagize ati Igihe cyose ushatse gukora amateraniro ugomba kubisaba ubuyobozi bw’ibanze bw’aho ugiye kuyakorera, ukabwandikira ukabumenyesha, ukandikira n’izindi nzego bakakwemerera ugakora amateraniro yawe mu buryo busesuye, mu buryo butuje, byaba na ngombwa inzego z’umutekano zikanagucungira umutekano kugira ngo utagira ikibazo.”

Avuga ko aba bo Basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ntabwo bigeze babimenyesha ubuyobozi, kandi igihe cyose ugiye gukora ikoraniro ugomba kubimenyesha ubuyobozi, urabisaba ukemererwa ukabona kubikora.”

Aba baturage bakimara gufatwa, bahise bajyanwa ku Biro by’Akagari ka Rwambogo kugira ngo baganirizwe, basobanurirwe amakosa bakoze, ubundi hakorwe ibiteganywa n’amategeko.

Aba bantu bafatiwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru nyuma y’iminsi ibiri gusa mu Karere ka Nyagatare na ho hafatiwe abandi 138 barimo basengera mu ishyamba bise i Getsemani, bafashwe tariki 24 Kanama 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru