Nyuma y’amezi atanu Perezida Paul Kagame asubije abanenga kuba u Rwanda rukorana n’amakipe akomeye mu mupira w’amaguru, mu mikoranire ibyara inyungu, akanavuga ko hari indi kipe rugiye gukorana na yo, iyi kipe yamenyekanye ndetse n’imikoranire yatangiye.
Habanje Arsenal
Inkuru y’imikoranire y’u Rwanda n’amakipe y’I Burayi yageze i Kigali ku nshuro ya mbere muri 2018, ubwo u Rwanda rwavugaga ko ruri muri gahunda yo gukuba inshuro ebyiri amafaranga ava mu bukerarugendo; akava kuri miliyoni 440 USD rwinjizaga ku mwaka, akagera kuri miliyoni 800 USD muri 2024.
Iyo gahunda yatumye rushyira umukono ku masezerano y’imikoranire na Arsenal yo mu Bwongereza, bemeranya ko iyi kipe izajya yambara imyenda bakinana iriho ijambo rishshikariza abantu gusura u Rwanda ‘Visit Rwanda’ ndetse rikanagaragara ku byapa byamamaza ku kibuga.
Nubwo impande zombi zitigeze zigaragaza ikiguzi u Rwanda rugomba kubitangaho; ibinyamamukuru nka The Athletics, Sportsmedia, n’ibindi; bigaragaza ko u Rwanda rugomba kwishyura miliyoni 10 z’amapound ku mwaka umwe. Bivuze ko mu myaka irindwi aya masezerano agomba kumara; u Rwanda rugomba kwishyura miliyoni 70 z’amapound.
Imibare igaragaza ko ku mwaka wa mbere w’aya masezerano; abasura u Rwanda bageze kuri miliyoni 1,7, bituma ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjiza miliyoni 404 USD avuye kuri miliyoni 438 yinjiye muri 2017.
Mu mwaka wa kabiri abasura u Rwanda bageze kuri miliyoni 1,6; bituma ubukerarugendo bwinjiriza u Rwanda miliyoni 500 USD.
Uwo mwaka wa 2019 hahise hiyongeraho andi masezerano y’u Rwanda na PSG yo mu Bufaransa, aho ibinyamakuru byatangaje ko u Rwanda rugomba kwishyura miliyoni ziri hagati ya 8 na 10 z’ama-Euro ku mwaka umwe. Ni ukavuga ko ku mwaka u Rwanda rwishyura miliyoni 10; ku buryo kugeza muri 2025 PSG yazakira miliyoni 50 z’ama-Euro.
Ubu hasinywe andi masezerano mashya y’u Rwanda na Bayern Munchen yo mu Budage; asanze amezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023 ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyoni 247 USD.
U Rwanda n’uyu mufatanyabikorwa mu bukerarugendo, bavuze ko bazakorana kugeza muri 2028, ariko ntibagaragaje ikiguzi u Rwanda ruzatanga kuri iyi myaka itanu.
Inyungu ku Rwanda irahari
Muri Werurwe uyu mwaka, ubwo Perezida Paul Kagame yagarukaga ku bakomeza kuririra kuri aya masezerano, bakanenga u Rwanda kuba rushora imari ingana uku mu makipe akomeye, yagaragaje ko iyi mikoranire ikomeje kubyara inyungu.
Agaruka ku ikipe ya Arsenal, Perezida Kagame yagize ati “Birenze cyane ibyo twashoye muri iyi mikoranire, ariko hari abavuga ngo oya, oya Ndetse hari n’abakabaye babyumva neza, ariko abitwara batyo si uko batabyumva, hari icyo babuze cyangwa badafite ubwenge bwo kubyumva. Babiterwa no gutsimbarara gusa, bakavuga ngo ‘u Rwanda ruri gusesagura amafaranga yacu’. Ninde wabikubwiye? Ni njye uzi icyo dushoramo ni nanjye uzi icyo dukuramo. None urashaka kumvugira? Ugashaka ko abantu bakwizera kuruta uko banyizera! Hari n’amaserezano dufitanye na PSG. Harimo impinduka nke, ariko ashingiye ku gitekerezo kimwe, ndetse turi kuvunana n’indi kipe y’umupira w’amaguru ikomeye. Iyo dukomeje gukurikiranya amakipe gutya, tuba tuzi icyo dukurikiye. Ntabwo ari ugupfusha ubusa amafaranga.”
Muri uru rwego rw’ubukerarugendo, imibare ishimangira ko amafaranga yavuye mu basuye ingagi yavuye kuri miliyoni 19.2 USD yo muri 2018 agera kuri kuri miliyoni 113 USD muri 2022.
David NZABONIMPA
RADIOTV10