Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imfura ya Ange Kagame yakoze ‘Graduation’ mu irerero ryo muri Perezidansi

radiotv10by radiotv10
01/09/2023
in MU RWANDA
1
Imfura ya Ange Kagame yakoze ‘Graduation’ mu irerero ryo muri Perezidansi
Share on FacebookShare on Twitter

Anaya Abe Ndengeyingoma, imfura ya Ange Ingabire Kagame na Betrand Ndengeyingoma, ari mu bana bakorewe ibirori byo gusoza icyiciro mu irerero Eza-Urugwiro ECD ryo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro.

Amashusho dukesha Umuryango Imbuto Foundation, watangije irerero Eza-Urugwiro ECD rikorera mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, agaragaza abana basoje icyiciro kimwe, bari gukorerwa ibirori byo kuzamuka mu kindi.

Anaya Abe Ndengeyingoma uherutse kuzuza imyaka itatu y’amavuko muri Nyakanga 2023, ni umwe mu bana basoje icyiciro kimwe mu Irerero Eza-Urugwiro ECD, akaba agiye kwinjira mu cyiciro cy’amashuri y’incuke.

Uyu muhango wayobowe na Madamu Jeannette Kagame, warimo kandi na Ange Ingabire Kagame ndetse n’umugabo we Betrand Ndengeyingoma bari aje gushyigikira imfura yabo igiye kwinjira mu kindi cyiciro.

Well done to all our amazing little ones!

We had a wonderful graduation ceremony today, celebrating the transition of our future top students from our Eza-Urugwiro ECD at @UrugwiroVillage. At the centre, trained caregivers create a nurturing and educational atmosphere where… pic.twitter.com/yqV8pOZ70q

— Imbuto Foundation (@Imbuto) August 31, 2023

Ubutumwa bwa Imbuto Foundation, buvuga ko “Twagize ibirori byiza byo gusoza icyiciro kimwe, no kwinjiza mu kindi abanyeshuri ba mbere biga mu irerero rya Eza-Urugwiro ECD ryo muri Village Urugwiro.”

Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation buvuga ko, muri iri rerero, abazobereye mu kwita ku bana, bafasha aba bana mu bijyanye n’imirire ndetse n’uburere butegura amasomo yo mu bindi byiciro, aho hakirwa abana kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu.

Iri rerero Eza-Urugwiro ECD riri muri Perezidandi ya Repubulika, ryatangijwe muri 2021 ku bufatanye bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Umuryango Imbuto Foundation ndetse na Unity Club.

Anaya Abe Ndengeyingoma ari mu bana bakorewe Graduation
Bakorewe ibirori binogeye ijisho
Madamu Jeannette Kagame yari ari muri ibi birori

RADIOTV10

Comments 1

  1. Pierrot says:
    2 years ago

    Ni byiza. Kandi batanze urugero rwiza ku bandi banyarwanda

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 8 =

Previous Post

Abasore bibye 300.000Frw bafatwa basigaranye macye andi bayanywereye banaguzemo inyama

Next Post

Umuyobozi wo muri Nigeria ukubutse mu Rwanda yavuye imuzi amasomo ahanitse yatahanye

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

by radiotv10
19/09/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu, birimo utubari, utubyiniro na resitora,...

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

by radiotv10
19/09/2025
0

Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, bwa mbere agejejwe...

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

by radiotv10
19/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Diviziyo ya gatanu y'Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubwa Burigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF), bwagiranye inama igamije imikoranire...

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

Icyo Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ku izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryagaragaye

Icyo Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ku izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryagaragaye

by radiotv10
19/09/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko izamuka rya 7,2% ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryabayeho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka,...

IZIHERUKA

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura
AMAHANGA

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

by radiotv10
19/09/2025
0

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

19/09/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

19/09/2025
Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

19/09/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

19/09/2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi wo muri Nigeria ukubutse mu Rwanda yavuye imuzi amasomo ahanitse yatahanye

Umuyobozi wo muri Nigeria ukubutse mu Rwanda yavuye imuzi amasomo ahanitse yatahanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.