Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bukomeye bwa Gen Kabarebe kuri RDF ubwo yasezerwagaho

radiotv10by radiotv10
02/09/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ubutumwa bukomeye bwa Gen Kabarebe kuri RDF ubwo yasezerwagaho
Share on FacebookShare on Twitter

Mu muhango wo gusezerera ku mugaragaro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo General Fred Ibingira, na General James Kabarebe, uyu mujyanama wa Perezida wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko RDF ubu ihagaze bwuma ku buryo bitera ishema abagiye mu kiruhuko.

Ni mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, nyuma y’umunsi umwe, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF.

Muri uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, harimo aba Bajenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.

General (Rtd) James Kabarebe wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko uko RDF imeze muri iki gihe, biha icyizere buri wese uyivamo agiye mu kiruhuko ko iki gisirikare kizakomeza kugumana umurongo mwiza.

Yaboneyeho kandi gushimira Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, ku miyoborere ye ireba kure, yatumye urugamba rwo kubohora Igihugu rushoboka ndetse no kucyubaka.

Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda na we yashimiye aba bajenerali ndetse n’abandi basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko, ku bw’umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda, ndetse no mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yavuze ko abasirikare bakiri mu kazi bazakomeza gukenera impanuro z’aba basirikare b’abanyabigwi bagiye mu kiruhuko, mu rugendo rwo guteza imbere Igihugu.

General Kabarebe yasezeweho na RDF
Yavuze ko RDF ubu ihagaze bwuma
Minisitiri w’Ingabo yashimiye aba Bajenerali

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 3 =

Previous Post

Amatsiko yashize: Menya amazina yiswe Abana b’Ingagi 23 yatanzwe n’abarimo abasitari bakomeye ku Isi

Next Post

Ngoma: Hafashwe icyemezo cyihuse ku hiswe ‘Gabanyifiriti’ hakorerwaga amasengesho

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Hafashwe icyemezo cyihuse ku hiswe ‘Gabanyifiriti’ hakorerwaga amasengesho

Ngoma: Hafashwe icyemezo cyihuse ku hiswe ‘Gabanyifiriti’ hakorerwaga amasengesho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.