Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare bakuru 10 anaha inshingano Abajenerali 6

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu mapeti abasirikare 10 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, abaha irya Colonel, anashyira mu nshingano Abajenerali batandatu.

Abazamuwe ku ipeti rya Colonel, bari basanganywe irya Lieutenant Colonel, ni Joseph Mwesigye, Simba Kinesha, Egide Ndayizeye, William Ryarasa, Sam Rwasanyi, Issa Senono, Thadee Nzeyimana, Alphonse Safari, Fidele Butare, Emmanuel Nyirihirwe.

Izindi Nkuru

Nk’uko tubikesha itangazo ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yanahaye inshingano Abajenerali batandatu barimo abahawe kuyobora Ingabo mu Ntara.

Mu bahawe inshingano harimo Maj Gen Emmy Ruvusha wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere, Maj Gen Eugene Nkubito agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu.

Naho Brig Gen Pascal Muhizi agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri y’Ingabo, naho Brig Gen Vincent Gatama agirwa Umuyobozi wa Diziyo ya kane.

Ni mu gihe kandi Brig Gen Frank Mutembe yagizwe umuyobozi wa Diviziyo Ishinzwe ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda, naho Brig Gen Andrew Nyamvumba we agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Aba Bajenerali bahawe inshingano nshya, bari basanzwe cyangwa barigeze kugira imyanya mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, nka Maj Gen Eugene Nkubito wigezeze kuyobora inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, na Brig Gen Pascal Muhizi wigeze kuyobora ibikorwa by’Urugamba muri Mozambique.

Maj Gen Emmy Ruvusha wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere, yigeze kuyobora Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, naho Brig Gen Andrew Nyamvumba wahawe kuyobora ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, we yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru