Tumenye imigabo n’imigambi ba Ambasaderi bashya bazaniye u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda bashya uko ari 12, bakiriwe na Perezida Paul Kagame, bamushyikiriza impapuro zibemerera gutangira izi nshingano, bagaruka ku byo bagiye gushyiramo ingufu, byumvikanamo ibisanzwe biri mu murongo w’ububanyi n’ubutwererane by’u Rwanda.

Aba Badipolomate bakiriwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2023, mu Biro bye muri Village Urugwiro, barimo abazaba bafite ibyicaro mu Rwanda, n’abazaba babifite mu Bihugu binyuranye byiganjemo ibyo mu karere.

Izindi Nkuru

Aba ba Ambasaderi, ni uwa Israel, Einat Weiss; uw’u Budage, Heike Uta Dettmann; uwa Korea y’Epfo, Jeong Woo-Jin; uw’u Budage, Heike Uta Dettmann; uwa Pakistan, Naeem Ullah Khan; bose bafite ibyicaro i Kigali.

Hari kandi ambasaderi Mesfin Gebremariam Shawo wa Ethiopia; Ambasaderi Mohamed Mellah wa Algeria; Soumaïla Savané wa Repubulika ya Guinea, na bo bose bazaba bafite ibyicaco i Kigali mu Rwanda.

Ni mu gihe abandi bazaba bafite ibyicaro mu bindi Bihugu, nka Ambasaderi Mlondi Solomon Dlamini wa Eswatini ufite icyicaro i Maputo, Ambasaderi Majid Saffar wa Iran ufite icyicaro i Kampala muri Uganda, Ambasaderi Ronald Micallef wa Malta icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Hari kandi Ebrahim Mahmood Ahmed Abdullah uhagarariye Bahrain mu Rwanda, we ufite icyicaro i Tunis muri Tunisia, hakaba Ambasaderi Mathews Jere wa Zambia ufite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzania.

Aba badipolomate bagaragaje ibyishimo byo kwakirwa na Perezida Paul Kagame, banavuze ibyo bagiye gushyiramo ingufu mu guteza imbere umubano w’Ibihugu byabo n’u Rwanda.

Ambasaderi Einat Weiss wa Isarel mu Rwanda, avuga ko Igihugu cye n’u Rwanda bisanganywe umubano mwiza kandi bikaba bifite byinshi bisangiye, bityo ko imikoranire ndetse n’ubufatanye bizarushaho gutera imbere.

Yagize ati Nkeka ko ntakindi Gihugu ku Isi gisangiye n’ikindi indangagaciro nk’uko bimeze kuri Israel n’u Rwanda. Hari byinshi bikomeje gukorwa hagati y’Ibihugu byombi mu buhinzi n’ubworozi, uburezi, ubuzima ndetse n’ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga kandi nizeye ko tuzakomeza gukorana byinshi.”

Ambasaderi Jeong Woo-Jin wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, avuga ko igihe gito amaze mu Rwanda, yamaze kubona ubwiza bwarwo ndetse n’umuco w’Abanyarwanda.

Yavuze ko azafatanya n’u Rwanda mu iterambere rurimo, hakoreshejwe inzira z’ubufatanye bw’Igihugu ahagarariye n’u Rwanda, by’umwihariko mu nzego zirimo ikoranabuhanga n’ubuhinzi.

Ambasaderi Heike Uta Dettmann uhagarariye u Budage mu Rwanda, yavuze ko yanyuzwe n’uburyo Perezida Kagame yamwakiriye, ndetse n’ibiganiro bagiranye.

Ati Twaganiriye ku mubano w’Ibihugu byacu kandi nanjye namwemereye ko niteguye gukora cyane mparanira ko umubano w’Ibihugu byacu warushaho gutera imbere.”

Ambasaderi Heike Uta Dettmann avuga ko azarushaho guteza imbere umubano n’imigenderanire ndetse n’imikoranire hagati y’Igihugu cye n’icy’u Rwanda, ku buryo hari ishoramari rizava mu Gihugu cye riza gukorera mu Rwanda.

Ambasaderi mushya wa Israel, Einat Weiss yazanye impapuro zimwemerera guhagararira Igihugu cye mu Rwanda
Avuga ko Igihugu cye gifite byinshi gisangiye n’u Rwanda

Ambasaderi Heike Uta Dettmann w’u Budage
Na we yazanye impapuro
Jeong Woo-Jin wa Korea y’Epfo
Majid Saffar uhagarariye Iran mu Rwanda
Ambasaderi Mathews Jere wa Zambia
Ambasaderi Ebrahim Mahmood Ahmed Abdulla wa Bahrain
Ambasaderi Mesfin Gebremariam Shawo wa Ethiopia
Ambasaderi Mohammed Mellah wa Algeria
Ambasaderi Soumaïla Savané wa Repubulika ya Guinea
Naeem Ullah Khan wa Palistan
Ambasaderi Mlondi Solomon Dlamini w’Ubwami bwa Eswatini
Ambasaderi Ronald Micallef w’Ibirwa bya Malta

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru