Saturday, December 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasesenguzi mu bya politiki basanga Perezida Kagame yaba umuhuza mwiza mu bibazo biri hagati ya Ethiopia n’ibindi bihugu

radiotv10by radiotv10
01/09/2021
in MU RWANDA
0
Abasesenguzi mu bya politiki basanga  Perezida Kagame yaba umuhuza mwiza mu bibazo biri hagati ya Ethiopia n’ibindi bihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 nibwo  Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yasoje kuwa mbere tariki 31 Kanama 2021.

Urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu w’u Rwanda (Village Urugwiro) igaragaza ko abakuru b’ibi bihugu byombi bagiranye ibiganiro mu buryo bw’imbona nkubone (tête-à-tête) ku ngingo zitandukanye ariko zitahise zitangazwa mu buryo burambuye.

Radio &TV10 twashatse kumenya icyo abasesenguzi bavuga kuri uru ruzinduko tuvugisha Gonzage Muganwa nk’umwe mu bahugukiye ibibera muri Ethiopi, yavuze ko Perezida Kagame yaba umuhuza mwiza mu bibazo biri kubera muri iki gihugu aho abo mu gace ka Tigray barimo kurwana ba leta ya Ethiopia bitewe ni uko  bamwe mu basikikare bicyo gihugu bafashije u Rwanda igihe cyo kurubohora.

“Njyewe ntekereza ko Perezida Kagame yaba umuhuza mwiza muri Ethiopia muribuka ko Perezida Kagame yigeze guhemba uwahoze ayobora Ethiopia kandi uwo muyobozi nawe ni uwo muba Tigray urumva ko rero yaba umuhuza mwiza” Gonzage Muganwa

Ikindi abasesenguzi bavuga ni uko Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali ashobora kuba yaraje gushaka ubufasha mu kibazo afitanye n’igihugu cya Misiri aho Ethiopia irimo kubaka urugomero runini rw’amashanyarazi ku ruzi rwa Nil.

Kuva mu mwaka wa 2019 Leta ya Ethiopia ihanganye n’Umutwe w’Inyeshyamba witwa “TPLF” wavukiye mu ntara ya Tigray iri mu majyaruguru y’iki gihugu bakaba batumvikana ku bijyanye n’uburyo bw’imiyoborere y’icyo gihugu ndetse n’ububanyi n’amahanga cyane cyane Erythrea baturanye.

Ethiopia kandi ikaba ihora ihanganye n’igihugu cya Misiri na Sudan kuva mu myaka itari micye ishize bishingiye ku mikoreshereze y’uruzi rwa Nil kuko ibyo bihugu bitifuza ko Ethiopia ihagarika amazi bikoresha mu buhinzi ikubaka urugomero rwa runini  rutanga amashanyarazi.

Inkuru ya MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

OFFICIAL: Bisengimana Justin yongereye amasezeno muri Rutsiro FC

Next Post

Urubyiruko 1200 rwo mu turere dutatu rugiye gufashwa guhangana n’ubukene burwugarije

Related Posts

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri...

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

by radiotv10
27/12/2025
0

Ginger is a common spice found in many kitchens. In Rwanda and across the world, people use it in tea,...

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka
MU RWANDA

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urubyiruko 1200 rwo mu turere dutatu rugiye gufashwa guhangana n’ubukene burwugarije

Urubyiruko 1200 rwo mu turere dutatu rugiye gufashwa guhangana n’ubukene burwugarije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.