Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 nibwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yasoje kuwa mbere tariki 31 Kanama 2021.
Urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu w’u Rwanda (Village Urugwiro) igaragaza ko abakuru b’ibi bihugu byombi bagiranye ibiganiro mu buryo bw’imbona nkubone (tête-à-tête) ku ngingo zitandukanye ariko zitahise zitangazwa mu buryo burambuye.
Radio &TV10 twashatse kumenya icyo abasesenguzi bavuga kuri uru ruzinduko tuvugisha Gonzage Muganwa nk’umwe mu bahugukiye ibibera muri Ethiopi, yavuze ko Perezida Kagame yaba umuhuza mwiza mu bibazo biri kubera muri iki gihugu aho abo mu gace ka Tigray barimo kurwana ba leta ya Ethiopia bitewe ni uko bamwe mu basikikare bicyo gihugu bafashije u Rwanda igihe cyo kurubohora.
“Njyewe ntekereza ko Perezida Kagame yaba umuhuza mwiza muri Ethiopia muribuka ko Perezida Kagame yigeze guhemba uwahoze ayobora Ethiopia kandi uwo muyobozi nawe ni uwo muba Tigray urumva ko rero yaba umuhuza mwiza” Gonzage Muganwa
Ikindi abasesenguzi bavuga ni uko Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali ashobora kuba yaraje gushaka ubufasha mu kibazo afitanye n’igihugu cya Misiri aho Ethiopia irimo kubaka urugomero runini rw’amashanyarazi ku ruzi rwa Nil.
Kuva mu mwaka wa 2019 Leta ya Ethiopia ihanganye n’Umutwe w’Inyeshyamba witwa “TPLF” wavukiye mu ntara ya Tigray iri mu majyaruguru y’iki gihugu bakaba batumvikana ku bijyanye n’uburyo bw’imiyoborere y’icyo gihugu ndetse n’ububanyi n’amahanga cyane cyane Erythrea baturanye.
Ethiopia kandi ikaba ihora ihanganye n’igihugu cya Misiri na Sudan kuva mu myaka itari micye ishize bishingiye ku mikoreshereze y’uruzi rwa Nil kuko ibyo bihugu bitifuza ko Ethiopia ihagarika amazi bikoresha mu buhinzi ikubaka urugomero rwa runini rutanga amashanyarazi.
Inkuru ya MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10