Mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, haravugwa umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa akamutera inda, watahuwe nyuma y’uko uwo mukobwa abivuze babanje kumwinginga.
Uyu mugabo w’imyaka 45 wo mu Mudugudu wa Myatano mu Kagari ka Urugarama, akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa yibyariye w’imyaka 16 y’amavuko.
Yatawe muri yombi ku wa Mbere w’iki cyumweru, nyuma y’uko umukobwa we akekwaho gukorera iki cyaha, abibwiye Abajyanama b’Ubuzima bari gukurikirana inda atwite y’amezi arindwi (7).
Rukeribuga Joseph uyobora Umurenge wa Gahini, yavuze ko uyu mwana w’umukobwa yari yabanje kwanga kuvuga iby’iki cyaha yakorewe cyo gusambanywa n’umubyeyi we, ariko Abajyanama b’Ubuzima bakomeza kumuganiriza, akagera aho akabivuga.
Yagize ati “Abajyanama b’ubuzima babonye atwite baramuganiriza cyane, ageze aho arafunguka ababwira ibyamubayeho.”
Inzego z’Ubuyobozi bw’Ibanze zikimenya aya makuru, zahise zimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruhita ruta muri yombi uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa akanamutera inda, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gahini kugira ngo hakorwe iperereza.
Amakuru avuga ko umugore w’uyu mugabo batakibana ndetse ko hashize igihe yaramutaye, akba yaramusigiye abana bane babyaranye barimo uyu w’umukobwa.
Abaturanyi bavuga ko bakeka ko muri icyo gihe uyu mugabo amaze abana n’aba bana, ari bwo yasambanyije umukobwa we, akaza no kumutera inda ubu ibura amezi abiri ngo ivuke.
RADIOTV10