Kigali: Ukekwaho iby’ubugome budasanzwe haravugwa uko yatahuwe n’andi makuru arambuye kuri we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica abantu bataramenyekana umubare, akabashyingura mu nzu yakodeshaga yo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Haravugwa uburyo yatahuwe, ndetse abaturanyi be bavuze byinshi kuri we.

Amakuru y’ifungwa ry’uyu mugabo witwa Kazungu Denis, yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023, atangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bwatambutse kuri X, RIB yavuze ko Ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, RIB yafunze KAZUNGU Denis ukekwaho kwica abantu hanyuma akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.”

Uyu mugabo ufungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro, RIB ivuga ko igikomeje iperereza kugira ngo “hamenyekane umubare n’umwirondoro w’abo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Mu butumwa bwa RIB, yaboneyeho gushimira Abaturarwanda bakomeje kugaragaza ubushake mu gutahura abakekwaho ibyaha, batanga amakuru atuma bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Amakuru yaturutse mu baturanyi b’uyu mugabo, avuga ko yatahuwe nyuma yuko yari amaze igihe atishyura amafaranga y’ubukode bw’inzu, aho ba nyirayo babanje kumusaba kuyivamo ku neza, akinangira, bakaza gufata icyemezo cyo kujya kumusohoramo, bakaza gutahura iby’aya mahano akekwaho.

Ayinkamiye Emeline, umwe mu baturanyi b’uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Gishikiri mu Kagari ka Busanza, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Megapex TV, yavuze ko ari uwo mu muryango wa nyiri iyi nzu yakodeshwaga n’uyu musore.

Yagize ati “Noneho muyobomba [Nyirarume wa Ayinkamiye] aramurega, yagezemo ibihumbi Magana arindwi, aravuga ati ‘njyewe nta mafaranga yawe nkikeneye, nsohokera mu nzu ugende’ yanga kuvamo aramurega. Ubwo Polisi baje kumukuramo, ni bwo basanzemo icyobo.”

Ayinkamiye avuga ko uyu mugabo yagaragaraga nk’umusirimu ariko batari bazi icyo akora, gifatika, gusa ko yitabiraga gahunda za Leta, nk’umuganda ndetse n’inama.

Ngo uyu musore w’igihagararo n’uburanga byishimirwa, yasurwaga n’abakobwa banyuranye, ku buryo iwe hinjiraga nk’abakobwa babiri ku munsi.  Bakeka ko abo bakobwa bamusuraga, ari bo bishwe n’uyu musore, abanje kubambura amafaranga n’ibindi babaga bitwaje.

Ayinkamiye ati “Yari umuntu ubona ko yize nyine, avuga indimi zose. Hari igihe yacyurwaga nk’abakobwa nka babiri ku munsi cyangwa batatu.”

Avuga ko mu rugo rw’uyu musore hatageraga abaturanyi, kuko hahoraga hakinze uretse abo bakobwa bahazaga, na bo batari abo muri aka gace, ndetse ko batazi aho uyu musore akomoka.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Rudashanya charles says:

    Nubwo, Kazungu ariwe wafashwe, ariko ibyo yakoze ntabwo yabikoraga wenyine, kuko kwica umuntu ukamuterura ukamuta mu rwobo, ugashyiraho umufuniko was Beto, biragoye ko bikorwa n’umuntu umwe,abo bakobwa bashobora kuba barashukwaga n’umukobwa mugenzi wabo bikarangira abazaniye kazungu. Bityo bakaba bakoraga Ari ikipe,gusa twizeye ko inzego zibishinzwe zizabikemura uko bikwiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru