• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyatumye Perezida wa America yongera kugaragara yambaye agapfukamunwa cyatangajwe

radiotv10by radiotv10
06/09/2023
in AMAHANGA
0
Icyatumye Perezida wa America yongera kugaragara yambaye agapfukamunwa cyatangajwe
Share on FacebookShare on Twitter

Jill Biden, Madamu wa Joe Biden Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yasanzwemo Covid-19, ari na byo byatumye uyu Mukuru w’Igihugu na we asabwa kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda iyi ndwara, nko kwambara agapfukamunwa.

Ni amakuru yemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America White Hose, ko Jill Biden w’imyaka 72 yasanzwemo ubwandu bw’iyi ndwara yigeze guhangayikisha Isi.

Uyu Madamu wa Joe Biden wanakingiwe inkingo zose zo gutsindagira, azaguma mu rugo ku mucanga wa Rehoboth muri Delaware, aho we na Perezida bari bagiye kuruhukira mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni mu gihe Perezida Biden we wasuzumwe ku wa Mbere agasanga ari muzima, we ejo ku wa Kabiri yari yagarutse muri White House i Washington DC.

Umunyamabanga ushinzwe Itangazamakuru muri Whithe House, Karine Jean-Pierre, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko Perezida Biden “akomeza gusuzumwa muri iki cyumweru ndetse no kugenzura ko yagaragazaga ibimenyetso by’iyi ndwara.”

Gusa Karine Jean-Pierre avuga ko kugeza ubu, Perezida Biden ataragaragaza ikimenyetso na kimwe kandi ko “abaganga bakurikiranira hafi uko ubuzima bw’umubiri we bakomeza kumukurikirana.”

Karine Jean-Pierre yagize ati “Perezida azakomeza kwambara agapfukamunwa igihe azaba ari mu nzu ndetse no mu gihe azaba ari mu bandi bantu nk’uko bitegangwa na CDC [ikigo gishinze ibyorezo].”

Yakomeje avuga ko Perezida Biden azubahiriza amabwiriza yose yari yarashyizweho yo kwirinda iyi ndwara yigeze kuba icyorezo, “akazajya akuramo agapfukamunwa igihe ari ahantu ha wenyine.”

Perezida Biden yagaragaye mu ruhame yambaye ahapfukamunwa kuri uyu wa Kabiri ubwo yageraga ahabereye umuhango wo kwambika umudari w’icyubahiro umukambwe w’imyaka 81.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − seven =

Previous Post

Kigali: Ukekwaho iby’ubugome budasanzwe haravugwa uko yatahuwe n’andi makuru arambuye kuri we

Next Post

Hasobanuwe impamvu abanyamagare n’abamotari bahawe umwihariko muri ‘GerayoAmahoro’

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Hasobanuwe impamvu abanyamagare n’abamotari bahawe umwihariko muri ‘GerayoAmahoro’

Hasobanuwe impamvu abanyamagare n’abamotari bahawe umwihariko muri 'GerayoAmahoro'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.