Icyatumye Perezida wa America yongera kugaragara yambaye agapfukamunwa cyatangajwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Jill Biden, Madamu wa Joe Biden Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yasanzwemo Covid-19, ari na byo byatumye uyu Mukuru w’Igihugu na we asabwa kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda iyi ndwara, nko kwambara agapfukamunwa.

Ni amakuru yemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America White Hose, ko Jill Biden w’imyaka 72 yasanzwemo ubwandu bw’iyi ndwara yigeze guhangayikisha Isi.

Izindi Nkuru

Uyu Madamu wa Joe Biden wanakingiwe inkingo zose zo gutsindagira, azaguma mu rugo ku mucanga wa Rehoboth muri Delaware, aho we na Perezida bari bagiye kuruhukira mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni mu gihe Perezida Biden we wasuzumwe ku wa Mbere agasanga ari muzima, we ejo ku wa Kabiri yari yagarutse muri White House i Washington DC.

Umunyamabanga ushinzwe Itangazamakuru muri Whithe House, Karine Jean-Pierre, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko Perezida Biden “akomeza gusuzumwa muri iki cyumweru ndetse no kugenzura ko yagaragazaga ibimenyetso by’iyi ndwara.”

Gusa Karine Jean-Pierre avuga ko kugeza ubu, Perezida Biden ataragaragaza ikimenyetso na kimwe kandi ko “abaganga bakurikiranira hafi uko ubuzima bw’umubiri we bakomeza kumukurikirana.”

Karine Jean-Pierre yagize ati “Perezida azakomeza kwambara agapfukamunwa igihe azaba ari mu nzu ndetse no mu gihe azaba ari mu bandi bantu nk’uko bitegangwa na CDC [ikigo gishinze ibyorezo].”

Yakomeje avuga ko Perezida Biden azubahiriza amabwiriza yose yari yarashyizweho yo kwirinda iyi ndwara yigeze kuba icyorezo, “akazajya akuramo agapfukamunwa igihe ari ahantu ha wenyine.”

Perezida Biden yagaragaye mu ruhame yambaye ahapfukamunwa kuri uyu wa Kabiri ubwo yageraga ahabereye umuhango wo kwambika umudari w’icyubahiro umukambwe w’imyaka 81.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru