Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Ukekwaho iby’ubugome budasanzwe haravugwa uko yatahuwe n’andi makuru arambuye kuri we

radiotv10by radiotv10
06/09/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica abantu bataramenyekana umubare, akabashyingura mu nzu yakodeshaga yo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Haravugwa uburyo yatahuwe, ndetse abaturanyi be bavuze byinshi kuri we.

Amakuru y’ifungwa ry’uyu mugabo witwa Kazungu Denis, yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023, atangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Mu butumwa bwatambutse kuri X, RIB yavuze ko “Ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, RIB yafunze KAZUNGU Denis ukekwaho kwica abantu hanyuma akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.”

Uyu mugabo ufungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro, RIB ivuga ko igikomeje iperereza kugira ngo “hamenyekane umubare n’umwirondoro w’abo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Mu butumwa bwa RIB, yaboneyeho gushimira Abaturarwanda bakomeje kugaragaza ubushake mu gutahura abakekwaho ibyaha, batanga amakuru atuma bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Amakuru yaturutse mu baturanyi b’uyu mugabo, avuga ko yatahuwe nyuma yuko yari amaze igihe atishyura amafaranga y’ubukode bw’inzu, aho ba nyirayo babanje kumusaba kuyivamo ku neza, akinangira, bakaza gufata icyemezo cyo kujya kumusohoramo, bakaza gutahura iby’aya mahano akekwaho.

Ayinkamiye Emeline, umwe mu baturanyi b’uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Gishikiri mu Kagari ka Busanza, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Megapex TV, yavuze ko ari uwo mu muryango wa nyiri iyi nzu yakodeshwaga n’uyu musore.

Yagize ati “Noneho muyobomba [Nyirarume wa Ayinkamiye] aramurega, yagezemo ibihumbi Magana arindwi, aravuga ati ‘njyewe nta mafaranga yawe nkikeneye, nsohokera mu nzu ugende’ yanga kuvamo aramurega. Ubwo Polisi baje kumukuramo, ni bwo basanzemo icyobo.”

Ayinkamiye avuga ko uyu mugabo yagaragaraga nk’umusirimu ariko batari bazi icyo akora, gifatika, gusa ko yitabiraga gahunda za Leta, nk’umuganda ndetse n’inama.

Ngo uyu musore w’igihagararo n’uburanga byishimirwa, yasurwaga n’abakobwa banyuranye, ku buryo iwe hinjiraga nk’abakobwa babiri ku munsi.  Bakeka ko abo bakobwa bamusuraga, ari bo bishwe n’uyu musore, abanje kubambura amafaranga n’ibindi babaga bitwaje.

Ayinkamiye ati “Yari umuntu ubona ko yize nyine, avuga indimi zose. Hari igihe yacyurwaga nk’abakobwa nka babiri ku munsi cyangwa batatu.”

Avuga ko mu rugo rw’uyu musore hatageraga abaturanyi, kuko hahoraga hakinze uretse abo bakobwa bahazaga, na bo batari abo muri aka gace, ndetse ko batazi aho uyu musore akomoka.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Rudashanya charles says:
    2 years ago

    Nubwo, Kazungu ariwe wafashwe, ariko ibyo yakoze ntabwo yabikoraga wenyine, kuko kwica umuntu ukamuterura ukamuta mu rwobo, ugashyiraho umufuniko was Beto, biragoye ko bikorwa n’umuntu umwe,abo bakobwa bashobora kuba barashukwaga n’umukobwa mugenzi wabo bikarangira abazaniye kazungu. Bityo bakaba bakoraga Ari ikipe,gusa twizeye ko inzego zibishinzwe zizabikemura uko bikwiye

    Reply

Leave a Reply to Rudashanya charles Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 6 =

Previous Post

Icyafashije inzego kumenya ibyumvikanamo amahano akekwa ku mugabo yakoreye uwo yibyariye

Next Post

Icyatumye Perezida wa America yongera kugaragara yambaye agapfukamunwa cyatangajwe

Related Posts

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

by radiotv10
27/10/2025
0

Umusore w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi watawe muri yombi nyuma yo gukubita umukunzi we...

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

by radiotv10
27/10/2025
0

Umusesenguzi mu bya politiki, avuga ko ifatwa ry’umurwanyi wa FDLR uzwi nka Tokyo, ari gihamya ko uyu mutwe w’iterabwoba ari...

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

by radiotv10
27/10/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ubwo yari itwaye abari bagiye mu birori...

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

by radiotv10
27/10/2025
0

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa,...

Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

by radiotv10
27/10/2025
0

A political analyst says that the capture of the FDLR fighter known as “Tokyo” is a proof that this terrorist...

IZIHERUKA

How musicians are using streaming platforms to make money
IBYAMAMARE

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

27/10/2025
Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

27/10/2025
Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye Perezida wa America yongera kugaragara yambaye agapfukamunwa cyatangajwe

Icyatumye Perezida wa America yongera kugaragara yambaye agapfukamunwa cyatangajwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How musicians are using streaming platforms to make money

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.