Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inyongera mu bihembo bihabwa abanyeshuri b’indashyikirwa mu Gihugu zazaniye inkuru nziza ababyeyi

radiotv10by radiotv10
13/09/2023
in MU RWANDA
0
Inyongera mu bihembo bihabwa abanyeshuri b’indashyikirwa mu Gihugu zazaniye inkuru nziza ababyeyi
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihembo bihabwa abanyeshuri babaye aba mbere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, byiyongereyemo no kuzishyurirwa amafaranga y’ishuri umwaka wose.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, ubwo hanatangazwaga ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Mu muhango wo gutangaza ibi byavuye mu bizamini bya Leta kandi, hanagaragajwe abana batanu muri buri cyiciro, babaye indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu, banashyikirizwa bimwe mu bihembo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu, yavuze ko mu bihembo byahabwaga aba bana babaye aba mbere, uyu mwaka hiyongereyemo n’ibindi.

Ati “Twari dusanzwe duha abana mudasobwa ariko uyu mwaka twahisemo kobongerera n’ibikoresho by’ishuri kubera ko na byo barabikenera, ndetse turashimira n’Umwarimu SACCO kuko abanyeshuri bose babaye indashyikirwa, rwa ruhare rw’ababyeyi, Umwarimu SACCO uzarubatangira.”

Minisitiri Gaspard Twagirayezu yakomeje abwira aba banyeshuri bari baje gushyikira ibihembo byabo, ati “mufite umwaka umwe wa kane cyangwa se uwa mbere, mufite mudasobwa, mufite ibikoresho by’ishuri, ku itariki 25 [Nzeri] muzajye ku ishuri, uruhare rw’ababyeyi bazarubatangira.”

Ababaye indashyikirwa n’aho bigaga

Mu Mashuri Abanza

  1. Kwizera Regis: Ecole Primaire Espoir de L’Avenir (Bugesera);
  2. Cyubahiro Herve: Crystal Fountain Academy (Kamonyi);
  3. Dushimiyimana Joos Bruce: E P High Land (Bugesera);
  4. Igiraneza Cyubahiro Benjamin: Ecole Privee Marie Auxiliatrice (Nyarugenge);
  5. Iratuzi Sibo Sandra: Keystone School Ltd (Musanze).

Muri O Level

  1. Umutoniwase Kelie: Fawe Girls School (Gasabo);
  2. Ihimbazwe Niyikora Kevine: Lycee Notre-Dame De Citeaux (Nyarugenge);
  3. Niyubahwe Uwacu Annick: Maranyundo Girls School (Bugesera);
  4. Ganza Rwabuhama Danny Mike: Ecole des Science de Byimana (Ruhango);
  5. Munyetwali Kevin: Petit Seminaire Saint Paul II Gikongoro (Nyamagabe).
Umutoniwase Kelie wigaga muri Fawe Girls School yabaye uwa mbere muri 0 Level
Kwizera Regis wigaga muri Ecole Primaire Espoir de Lavenir yabaye uwa mbere mu basoje abanza
Bahawe ibihembo birimo za mudasobwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − eleven =

Previous Post

Imfura ya Ange Kagame nyuma ya ‘Gaduation’ yatangiye ikindi cyiciro cy’ishuri

Next Post

Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Iby'ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.