Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyifuzo cy’ibanga Perezida wa Korea ya Ruguru yasigiye uw’u Burusiya n’iby’ingenzi baganiriye

radiotv10by radiotv10
14/09/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyifuzo cy’ibanga Perezida wa Korea ya Ruguru yasigiye uw’u Burusiya n’iby’ingenzi baganiriye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu ruzinduko rw’amateka Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un yagiriye mu Burusiya, akakirwa na Putin, bombi bagaragarizanyije ubucuti bukomeye hagati y’Ibihugu byabo, Kim anasaba Putin na we kuzamusura, arabimwemerera.

Ni uruzinduko rwabanje kugirwa ubwiru, aho rwarinze rugera ku munsi warwo nyirizina hashize amasaha macye rwemejwe kandi na bwo hadatangajwe igihe ruzabera.

Kim Jong Un wagiye mu Burusiya ari muri Gari ya Moshi idasanzwe yagenda ku muvuduko wo hasi kubera imiterere yayo, bitewe n’uburemere kuko ari umutamenwa, kuri uyu wa Gatatu yaganiriye na mugenzi we Putin, muri uru ruzinduko akoze kuva haduka icyorezo cya Covid-19.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya, bivuga ko muri ibi biganiro, u Burusiya bwizeje Korea ya Ruguru, ubufasha mu bijyanye n’ubumenyi mu by’isanzure, mu gukora ibyogajuru, mu gihe Putin we yemereye Abanyamakuru ko abona ko “bishoboka ko habaho imikoranire mu bya gisirikare.”

U Burusiya na Korea ya Ruguru, byombi biri mu bihano, aho kimwe cyabifatiwe kubera guteza intambara muri Ukraine, mu gihe ikindi kizira kugerageza ibisasu by’uburozi. Ni mu gihe uru ruzinduko rwa Kim mu Burusiya, hari abarubonamo impungenge ko hashobora kubaho amasezerano mu by’intwaro za kirimbuzi, mu buryo butemewe.

Ubutegetsi bwa Korea y’Epfo butajya imbizi n’ubw’iya Ruguru, bwo buvuga ko ibiri kuba hagati ya Moscow na Pyongyang ari “imikoranire ya sekibi.” Bikanashimangirwa n’u Buyapani buvuga ko ari uguhonyora ibihano bya Loni.

Minisitiri mushya w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani, Yoko Kamikawa aganira n’itangazamakuru yagize ati “Ibyo turiho tubona, birimo ibishobora gutuma habaho guhonyora ibihano by’Akanama k’Umutekano ka Loni bijyanye n’intwaro za Korea ya Ruguru.”

Perezida Kim wa Korea ya Ruguru, kuri uyu wa Gatatu yabwiye Putin ko n’ubundi na mbere yari yizeye ko u Burusiya “buzagera ku ntsinzi idasanzwe” ku banzi bose babwo. Ati “Tuzahora iteka turi ku ruhande rw’u Burusiya.”

Putin na we yifashishije umwe mu migani migufi yo mu Burusiya, yabwiye Kim ati “Inshuti imwe ya cyera iruta kure ebyiri nshya.”

Ubwo Kim yasezeraga Putin, yamwifurije ubuzima bwiza, amusaba ko na we yazagenderera Igihugu cye, ndetse na we arabimwemerera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + sixteen =

Previous Post

Abahanzi bisanze mu rukundo bavuze amagambo y’amarangamutima ubwo begukana igihembo bahuriyeho

Next Post

Rulindo: Uko bane baguwe gitumo bari mu bitemewe bafite majagu n’ibisongo

Related Posts

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rulindo: Uko bane baguwe gitumo bari mu bitemewe bafite majagu n’ibisongo

Rulindo: Uko bane baguwe gitumo bari mu bitemewe bafite majagu n’ibisongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.