Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Libya : Abasaga ibihumbi 250 bakeneye ubufasha bw’ibanze

radiotv10by radiotv10
17/09/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Mu kindi Gihugu cya Afurika harabwa abantu ibihumbi bahitanywe n’ibindi biza bidasanzwe

Abasaga ibihumbi 250 bakeneye ubufasha bw’ibanze

Share on FacebookShare on Twitter

Muri Libya Abakora mu nzego z’ubutabazi bakomeje ibikorwa byo gushakisha abantu barenga ibihumbi 20 baburiwe irengero mu mujyi wa Derna.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi byatangaje ko hakenewe miliyoni 71.4 z’Amadolari yo gufasha abarokotse ibi biza.

Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge na wo watangaje ko hakiri icyizere cyo kubona abantu bakiri bazima bari munsi y’ibisigazwa by’inzu zasenywe n’uyu mwuzure.

Icyizere cyo kubona abantu baba bagihumeka kiraturuka ku bantu basaga 500 bamaze kurokorwa nyuma y’iminsi ine bamaze baragwiriwe n’inkuta z’amazu.

Abari mu bikorwa by’ubutabazi ku bahitanywe n’iyi nkubi bavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko bagikomeje igikorwa cyo kubashakisha.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ryamaze kubuza ubuyobozi gushyingura abantu bahitanywe n’iki kiza mu buryo rusange kubera ko bishobora gutera ibibazo by’agahinda gakabije ku babuze ababo.

Tariki ya 10 Nzeri 2023 nibwo iyi nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura wadutse muri Libya wibasira cyane umujyi wa Derna, usenya ibikorwa remezo uhitana n’ubuzima bw’abantu kugeza ubu bataramenyekana umubare.

Umujyi wa Derna uherereye mu Karere ka Al Jabal Al Akhdar, ukaba ukikijwe n’imisozi myinshi. Amazi yaturutse ku mvura no ku guturika kw’ingomero, ni yo yashenye uyu mujyi ahitana umubare utari muto w’abawutuye.

Radiotv10Rwanda

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 − 1 =

Previous Post

Hari amakuru meza ku mukobwa wateye benshi ikiniga

Next Post

Leta y’u Burundi yanyomoje amakuru ya Coup d’état yavuzwe

Related Posts

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

by radiotv10
10/12/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the Government of the Democratic Republic of Congo, has confirmed that it has taken control...

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

by radiotv10
10/12/2025
0

Mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD haravugwamo gucikamo ibice kw’abakomeyemo, bitewe no kutumvikana ku guhitamo umukandida uzarihagararira mu...

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje intwaro nyinshi zirimo izirasa kure yambuye ingabo z’u Burundi ziri gufasha FARDC bahanyanye, inerekana impuzankano z’igisirikare cya...

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

by radiotv10
09/12/2025
0

Raporo y'Umuryango w'Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders-RSF) yagaragaje ko Igihugu cya Israel ari cyo cyabaye icya mbere mu kwica...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Leta y’u Burundi yanyomoje amakuru ya Coup d’état yavuzwe

Leta y’u Burundi yanyomoje amakuru ya Coup d’état yavuzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.