Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu bice binyuranye mu Rwanda, zirimo urwa Gisozi, Murambi, Nyamata, na Bisesero, zamaze gushyirwa mu murage w’Isi w’Ishami ry’Umuryango w’Abimbuye rishinzwe Uburezi.
Ni icyemezo cyafashwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abimbuye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco UNESCO kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023.
Byatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, mu itangazo yashyize hanze none, rivuga ko “Inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi ari zo Murambi, Nyamata, Gisozi na Bisesero zashyizwe mu murage w’Isi.”
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ivuga ko gushyira izi nzibutso mu murage w’Isi bizafasha mu “kongera ingufu mu kurwanya no guhangana n’abapfobya Jenoside, kandi bizafasha mu kwigisha abo mu bihe bizaza.”
Iri tangazo rivuga ko “U Rwanda rwakiriye neza ishyirwa ry’inzibutso enye za Jenoside, ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO.”
Ni icyeemzo cyafatiwe mu Nteko ya 45 ya Komisiyo y’Umurage rw’Isi ya UNESCO, yabereye i Riyadh muri Saudi Arabia, kuri uyu wa Gatatu.
Kuva muri 2012, imiryango inyuranye yo ku rwego rw’Igihugu ndetse n’impuguke zo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, amatsinda y’inzobere zinyuranye arimo n’urwego rushinzwe ubugenzuzi rwa ICOMOS, bakoranye ku bijyanye n’iki gikorwa cyo gushyira izi nzibutso mu murage w’Isi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko izi nzibutso enye ari zo zibaye iza mbere ku Mugabane wa Afurika zishyizwe ku rutonde rw’umurage w’Isi, anizeza kandi ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kuzibungabunga.
Ati “Gushyira inzibusto za Bisesero, Gisozi, Murambi na Nyamata; mu murage w’Isi, birongerera gutuma zimenyekana ku rwego mpuzamahanga, kandi biri no mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane no kuzizirikana ku rwego rw’Isi.”
Iki cyemezo kije gikurikira ibindi byagiye bifatwa ku rwego rw’Isi, birimo kuba muri 2018 Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yaremeje ko buri tariki 07 Mata, ari umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Isi.
RADIOTV10