Uzwi mu ‘bavuga rikihuta’ ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye ko afunze n’icyo akurikiranyweho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uzwi nka ‘Mwene Karangwa’ ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter] uri mu biyise ‘Social Media Influencers’, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibikangisho.

Ubusanzwe amazina ye ni Ishimwe Claude, akaba ari umwe mu bakoresha cyane urubuga nkoranyambaga rwa X, atanga ibitekerezo, ndeste akaba akunze kugaragara mu bikorwa by’abazwi nka ba ‘Social Media Influencers’, tugenekereje ‘abavuga rikihuta’.

Izindi Nkuru

Amakuru dukesha Igihe, avuga ko uyu musore yatawe muri yombi umusibo ejo hashize, tariki 18 Nzeri 2023, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abantu babiri yasanze mu kabari gaherereye mu Mudugudu w’Amizero mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Claude ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake abo bantu, ndetse n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho.

Amakuru avuga ko ubwo uyu musore yakubitaga abo bantu, yabasanze mu kabari abuka inabi abiyenzaho atangira kubakubita, ndetse ngo yari amaze iminsi abwira umwe muri bo ko azamwica.

Bivugwa kandi ko atari ubwa mbere yari yenderanyije kuri umwe mu bo akekwaho gukubita, kuko hari indi nshuro yigeze kumukubita akanamwangiriza telefone.

Mwene Karangwa uzwi kuri X, akaba ari no mu bazwi nka ba Social media influencers, atawe muri yombi nyuma y’amezi atandatu na Evariste Tuyisenge uzwi nka ‘NTAMA WIMANA 2’ kuri uru rubuga, na we atawe muri yombi, aho we yakekwagaho icyaha cyo gutangaza ubutumwa bushishikariza abantu gusambanya abana.

Uyu ‘NTAMA WIMANA 2’ watabarijwe na bagenzi be bakoresha uru rubuga nkoranyambaga, barimo na Mwene Karangwa, basaba Ubutabera guca inkoni izamba, mu cyemezo cyasomwe tariki 14 Mata 2023, yahamijwe icyaha ariko akatirwa ifungo gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu ya Miliyoni 1 Frw.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Eric says:

    Ibi subwambere kuko yigeze no kwiyenza mukabari gaherereye mu akarere ka nyanza mu majyepfo.kwiyenza no kwiyemera utuntu twe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru