Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Icyumvikanamo ubumuntu cyahanirwaga abafite imodoka bwite cyahawe umurongo ushimangira ubufatanye bw’Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
29/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Icyumvikanamo ubumuntu cyahanirwaga abafite imodoka bwite cyahawe umurongo ushimangira ubufatanye bw’Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi mushya w’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Rugigana Evariste yavuze ko ubu abafite imodoka zabo bwite, bashobora kuyamba abagenzi basanze ku cyapa babuze imodoka, mu gihe byari bisanzwe bifatwa nk’icyaha kuko uwabifatirwagamo yacibwaga amande.

Ubusanzwe abafite imodoka zabo bwite, ntibemererwaga kugera ku byapa bitegerwaho imodoka za rusange, ngo bayambe abagenzi, kuko byafatwaga nko kuvangira urwego rwo gutwara abagenzi, ndetse ababifatiwemo bakabaga bacibwaga amande.

Ibi kandi biherutse kugarukwaho na bamwe mu Badepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), bavuze ko bidakwiye ko umuntu acibwa amande kuko yakoze igikorwa cy’ubumuntu.

Hon Murara Jean Damascène yagize ati “Hari aho umuntu yagiye aca ku baturage bahagaze ku muhanda kubera impuhwe za kimuntu, kubera gufashanya kw’Abanyarwanda, ugatwara umuturage umwe, babiri, RURA ikaguca amande ngo ugiye mu gutwara abantu mu buryo rusange.”

Izi ntumwa za rubanda kandi zashimangiraga ko ibi bitari bikwiye gufatwa nk’ikosa kuko rimwe mu mahame afasha Abanyarwanda ari ugufashanya.

Hon. Murara yakomeje agira ati “Ese RURA irakuraho bwa bufatanye Abanyarwanda basanganywe? Kwa gufashanya ko gusanga umuntu anyagirwa ku muhanda, ugiye ku kazi, ukamufasha. Ariko RURA hari aho ikabya, watwara umuntu bakaguca amande. Ni ukuvuga ngo RURA irimo kutuvana kuri wa muco w’ubufatanye bwacu, wa muco wo kunganirana.”

Umuyobozi mushya w’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Rugigana Evariste avuga ko uru rwego rwinjiye mu mikorere mishya, ndetse ko ibi byafatwaga nk’icyaha, nta muntu uzongera kubihanirwa.

Ati “Njyewe nk’Umuyobozi wa RURA, ndabivuga, ntabwo ukwiye gusiga umuturage ku murongo kandi ufite imodoka, ufite imyanya iticaweho. Niba uvuye i Musanze, ukabona hari umurongo mu cyapa nta bisi ihari, ntabwo ukwiye gusiga abo baturage. Niba uvuye i Nyamata cyangwa uri mu Mujyi wa Kigali, ubonye abaturage ku murongo nta bisi ihari, ntabwo ukwiye kubasiga.”

Yakomeje avuga ko kandi iyi gahunda yatangiye kubahirizwa, kuko nko mu byumweru bibiri bishize abagiye bayamba abaturage babasanze ku muhanda, batigeze bahanwa. Ati “Ubu dufite RURA nshya, dufite ubuyobozi bushya, tuzakorana tuzabikora.”

Icyakora avuga ko ikibazo kizaba ku bazashaka kubikora nk’ubucuruzi. Ati “Abantu babikora nk’umwuga, agafata akamodoka gatoya akajya ajya Nyabugogo akajyana abaturage, akagaruka, ba bandi babikora mu buryo uri informal [butemewe]. Abo bo turahangana na bo kandi turabafata.”

Akomeza ati “Ariko niba ari umuntu ugiye ku kazi ufite imodoka wicayemo wenyine ugasiga ba baturage ku muhanda, ni ukuvuga ngo uri kurema business no gukenera moto. Abantu benshi bazagura amamoto bajye ku muhanda usange ka kajagari tuvuga.”

Umuyobozi wa RURA, atangaje ibi mu gihe kandi ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na bwo bukomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo byakunze kuvugwa mu rwego rwo gutwara abagenzi, aho buteganya kujya buha umwihariko ku mihanda itatu ikazajya inyurwamo n’imodoka za rusange mu masaha azagenwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Niger: Intagondwa zahengereye abasirikare bahuze zibamishamo ibisasu

Next Post

Impinduka zitunguranye z’igitaramo cya The Ben i Burundi icyaziteye cyamenyekanye

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

The modern world is hectic and it seems that self-care is a full time occupation. Self-care does not always have...

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impinduka zitunguranye z’igitaramo cya The Ben i Burundi icyaziteye cyamenyekanye

Impinduka zitunguranye z'igitaramo cya The Ben i Burundi icyaziteye cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.