Icyumvikanamo ubumuntu cyahanirwaga abafite imodoka bwite cyahawe umurongo ushimangira ubufatanye bw’Abanyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi mushya w’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Rugigana Evariste yavuze ko ubu abafite imodoka zabo bwite, bashobora kuyamba abagenzi basanze ku cyapa babuze imodoka, mu gihe byari bisanzwe bifatwa nk’icyaha kuko uwabifatirwagamo yacibwaga amande.

Ubusanzwe abafite imodoka zabo bwite, ntibemererwaga kugera ku byapa bitegerwaho imodoka za rusange, ngo bayambe abagenzi, kuko byafatwaga nko kuvangira urwego rwo gutwara abagenzi, ndetse ababifatiwemo bakabaga bacibwaga amande.

Izindi Nkuru

Ibi kandi biherutse kugarukwaho na bamwe mu Badepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), bavuze ko bidakwiye ko umuntu acibwa amande kuko yakoze igikorwa cy’ubumuntu.

Hon Murara Jean Damascène yagize ati “Hari aho umuntu yagiye aca ku baturage bahagaze ku muhanda kubera impuhwe za kimuntu, kubera gufashanya kw’Abanyarwanda, ugatwara umuturage umwe, babiri, RURA ikaguca amande ngo ugiye mu gutwara abantu mu buryo rusange.”

Izi ntumwa za rubanda kandi zashimangiraga ko ibi bitari bikwiye gufatwa nk’ikosa kuko rimwe mu mahame afasha Abanyarwanda ari ugufashanya.

Hon. Murara yakomeje agira ati “Ese RURA irakuraho bwa bufatanye Abanyarwanda basanganywe? Kwa gufashanya ko gusanga umuntu anyagirwa ku muhanda, ugiye ku kazi, ukamufasha. Ariko RURA hari aho ikabya, watwara umuntu bakaguca amande. Ni ukuvuga ngo RURA irimo kutuvana kuri wa muco w’ubufatanye bwacu, wa muco wo kunganirana.”

Umuyobozi mushya w’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Rugigana Evariste avuga ko uru rwego rwinjiye mu mikorere mishya, ndetse ko ibi byafatwaga nk’icyaha, nta muntu uzongera kubihanirwa.

Ati “Njyewe nk’Umuyobozi wa RURA, ndabivuga, ntabwo ukwiye gusiga umuturage ku murongo kandi ufite imodoka, ufite imyanya iticaweho. Niba uvuye i Musanze, ukabona hari umurongo mu cyapa nta bisi ihari, ntabwo ukwiye gusiga abo baturage. Niba uvuye i Nyamata cyangwa uri mu Mujyi wa Kigali, ubonye abaturage ku murongo nta bisi ihari, ntabwo ukwiye kubasiga.”

Yakomeje avuga ko kandi iyi gahunda yatangiye kubahirizwa, kuko nko mu byumweru bibiri bishize abagiye bayamba abaturage babasanze ku muhanda, batigeze bahanwa. Ati “Ubu dufite RURA nshya, dufite ubuyobozi bushya, tuzakorana tuzabikora.”

Icyakora avuga ko ikibazo kizaba ku bazashaka kubikora nk’ubucuruzi. Ati “Abantu babikora nk’umwuga, agafata akamodoka gatoya akajya ajya Nyabugogo akajyana abaturage, akagaruka, ba bandi babikora mu buryo uri informal [butemewe]. Abo bo turahangana na bo kandi turabafata.”

Akomeza ati “Ariko niba ari umuntu ugiye ku kazi ufite imodoka wicayemo wenyine ugasiga ba baturage ku muhanda, ni ukuvuga ngo uri kurema business no gukenera moto. Abantu benshi bazagura amamoto bajye ku muhanda usange ka kajagari tuvuga.”

Umuyobozi wa RURA, atangaje ibi mu gihe kandi ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na bwo bukomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo byakunze kuvugwa mu rwego rwo gutwara abagenzi, aho buteganya kujya buha umwihariko ku mihanda itatu ikazajya inyurwamo n’imodoka za rusange mu masaha azagenwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru