Wednesday, August 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

CG (Rtd) Gasana wayoboye Polisi y’u Rwanda uri mu basezerewe yayisigiye isezerano rikomeye

radiotv10by radiotv10
30/09/2023
in MU RWANDA
0
CG (Rtd) Gasana wayoboye Polisi y’u Rwanda uri mu basezerewe yayisigiye isezerano rikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

CG (Rtd) Emmanuel Gasana uri mu Bapolisi baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko nubwo bavuye muri Polisi y’u Rwanda ariko yo itabavuyemo, kuko bazakomeza kugendera ku ndangagaciro zayo nko kurangwa n’ikinyabupfura, ndetse n’igihe bazakenerwa cyose bazitaba karame.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, ubwo Polisi y’u Rwanda yakoraga umuhango wo gusezerera Abapolisi baherutse gushyirwa na Perezida Paul Kagame, mu kiruhuko cy’izabukuru.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Alfred Gasana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yari ahagarariyemo Perezida Paul Kagame, yashimiye aba bapolisi.

Yagize ati “Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, ndashimira cyane mwe mwese mwashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, ku bw’umurava, ubwitange no kutizigama byabaranze mu gihe cyose mumaze mu kazi.”

Minisitiri Gasana yavuze ko Abanyarwanda bashimira imirimo yakozwe n’aba bapolisi, kuko bagize uruhare runini mu kuba u Rwanda ubu ari Igihugu gitekanye.

Ati “Abaturarwanda biteguye kubakira neza mu buzima busanzwe mugiyemo, ndetse no gufatanya namwe mu bikorwa bya buri munsi.”

Yababwiye kandi ko hari icyizere ko ubunararibonye n’ubunyangamugayo byabaranze bari mu nshingano, bazakomeza kubikoresha mu guteza imbere Igihugu.

CG (rtd) Emmanuel Gasana wavuze mu izina ry’Abapolisi bose bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye umukuru w’Igihugu wabashyize mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko bishimye kandi banyuzwe.

Yavuze kandi ko ubushishozi no kureba kure bya Perezida Kagame ari byo byafashije buri we wagize uruhare mu gutanga umusanzu we mu kubaka Igihugu nyuma yo kunyura mu majye

Ati “Turibuka uruhererekane rw’ibihe Igihugu cyanyuzemo bimwe mu byagezweho bitari gushoboka iyo tutagira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubu tukaba dufite Igihugu cyiza gifite umutekano.”

Yakomeje agira ati “Ntacyo twamwitura usibye kumwubaha no kubahiriza umurongo yashyizeho wo kubaka u Rwanda twifuza.”

CG (rtd) Gasana yavuze ko nubwo Polisi bayivuyemo ariko yo itabavuyemo, kuko ubu bagiye mu rwego rw’inkeragutabara (reserve) kandi ko bagifite ikinyabupfura.

Ati “Ntituzatatira igihango cyo gukorera Igihugu, aho tuzakenerwa hose tuzaba twiteguye.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye na we yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku murava n’ubwitange byabaranze mu kubaka Igihugu.

Yabibukije kandi ko nubwo bagiye mu kiruhuko, ariko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda irambye yo kubaba hafi.

Ati “Bizadufasha kunoza akazi k’umutekano ku ruhande rumwe no kwita ku mibereho ya bagenzi bacu twahoranye mu kazi kandi bizanafasha mu guha icyizere abakiri bato bifuza kuba abapolisi kuko bazabona ko ari umwuga umuto yinjiramo afite imbaraga akazikoresha atizigama hanyuma zatangira kugabanyuka wa mwuga ukamutiza iz’abato bawusigayemo.”

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo abo ku rwego rwa Komiseri 6, ba ofisiye bakuru 5, ba ofisiye bato 28, n’abapolisi bato 60.

Hari n’abapolisi 7 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi na batandatu basezerewe ku zindi mpamvu zitandukanye.

CG Emmanuel Gasana na bagenzi be bashimiwe umuhate bakoranye
Minisitiri w’Umutekano yabashimiye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi CG Namuhoranye yabizeje ko Polisi izakomeza kubaba hafi
Na bo basezeranyije Polisi kuzakomeza kugendera ku ndangagaciro zayo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Ntiwakwigisha kurwanya amacakubiri nibucya akugaragareho- P.Kagame yikije ku bidakwiye bigaragara ku bayobozi bamwe

Next Post

Hari ikirego cyihutirwa cy’umugabo ukekwaho ibyumvikanamo indengakamere

Related Posts

Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

by radiotv10
12/08/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yahakanye ibyatangajwe n’umwe ku mbuga nkoranyambaga ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye...

Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

by radiotv10
12/08/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yakomoje ku gikorwa cy’Umuganda rusange umaze kumenyerwa mu Rwanda, wanagiye ufatirwaho...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
12/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

by radiotv10
12/08/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’ibinyoma by’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) bishinja Ingabo z’iki Gihugu (RDF) ngo...

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

by radiotv10
12/08/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bongeye kuvoma amazi y’ibishanga nyamara...

IZIHERUKA

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje
FOOTBALL

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

by radiotv10
12/08/2025
0

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

12/08/2025
Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

12/08/2025
Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

12/08/2025
Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

12/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

12/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari ikirego cyihutirwa cy’umugabo ukekwaho ibyumvikanamo indengakamere

Hari ikirego cyihutirwa cy’umugabo ukekwaho ibyumvikanamo indengakamere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.