Urugamba hagati y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23, rwongeye kubura, aho impande zombi zitana bamwana ko rwatangijwe na buri rumwe, ndetse rukaba rwongeye kugaragaramo indwanyi z’abacancuro.
Itangazo ryasohowe n’umutwe wa M23 kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023, uyu mutwe uvuga ko Guverinoma ya Congo yongeye kurenga ku byemezo by’Abakuru b’Ibihugu bo mu karere byafatiwe mu nama zirimo iyo ku wa 04 Gashyantare 2023, yo guhagarika imirwano.
Iri tangazo rigira riti “Kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023, saa cyenda z’amanywa. Abarwanyi ba Guverinoma ya DRC bagabye ibitero mu bice bya Busumba, Kirumbu, Kibarizo, Kilorirwe no mu bice bibikikije.”
Uyu mutwe ukomeza uvuga ko uhangayikishijwe n’icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo kuba yongeye kwiyemeza inzira y’intambara, ugasaba amahanga kugira icyo ukora ku mvururu zikomeje kuba muri Congo.
M23 ikomeza ivuga ko ibi byose bikorwa na Guverinoma ya Congo mu rwego rwo gukomeza guhisha ko yananiwe inshingano zayo zo gukemura ibibazo biri mu Gihugu.
Ni mu gihe uyu mutwe uvuga ko ugikomeje gushyigikira no kwemera inzira zose zafashwe zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikomeza ivuga kandi ko “izakomeza kwirinda ndetse no gucungira umutekano abaturage b’abasivile n’ibyabo mu bice izaba iri kugenzura.”
Abanyamakuru bakurikiranira hafi iby’uru rugamba, bavuga ko mu kubura kwarwo, hongeye kugaragaramo indwanyi z’umutwe w’abacancuro wa Wagner uherutse gupfusha uwari umuyobozi wawo Yevgeny Prigozhin waguye mu mpanuka y’indege mu Burusiya.
RADIOTV10