Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakipe y’i Burayi afite abakunzi benshi mu Rwanda yatunguriwe mu irushanwa rikukirwa cyane

radiotv10by radiotv10
04/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakipe y’i Burayi afite abakunzi benshi mu Rwanda yatunguriwe mu irushanwa rikukirwa cyane
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mikino y’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere mu Bihugu i Burayi UEFA Champions League, Arsenal na Manchester United, zombi zo mu Bwongereza, zatsinzwe n’amakipe zahuye.

Manchester United yatsindiwe mu rugo na Galatasaray 3-2, mu gihe Arsenal yatsindiwe mu Bufaransa na RC Lens ibitego 2-1.

Amatsinda yakinnye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, ni ukuva ku rya mbere kugera kurya kane, mu gihe andi matsinda akina kuri uyu wa Gatatu.

Kuri Sitade ya Bollaert mu Bufaransa, RC Lens yari yakiriye Arsenal, umukino urangira RC lens ibonye intsinzi y’ibitego 2-1 Arsenal.

Gabriel Jesus ni we watsindiye igitego rukumbi Arsenal, mu gihe Lens yatsindiwe na Thomasson ndetse na Wahi.

Gutsinda uyu mukino byatumye Lens iyobora Itsinda C n’amanota ane, ikurikiwe na Arsenal n’amanota atatu, mu gihe Seville FC yagize amanota abiri nyuma yo kunganyiriza mu Buholandi na PSV Eindhoven ibitego 2-2.

Mu Itsinda A, ibitego bya Jamal Musial ana Mathys Tel mu gice cya kabiri byafashije Bayern Munich gutsindira FC Copenhagen iwayo 2-1.

Naho Manchester United yanabonye ikarita y’umutuku yahawe Casemiro, itsindirwa mu Bwongereza na Galatasaray ibitego 3-2.

Mu Itsinda C, Real Madrid yongeye kubona intsinzi igoye nyuma y’uko yikuye ku kibuga cya Napoli SSC ihatsindiye ibitego 3-2, mu gihe na Union Berlin yatsindiwe mu rugo na SC Braga ibitego 3-2.

Real Sociedad yayoboye Itsinda D n’amanota ane nyuma yo gutsindira RB Salzburg iwayo ibitego 2-0, iyanganya na Inter Milan yatsinze Benfica igitego 1-0 cyinjijwe na Marcus Thuram mu gice cya kabiri.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu :

Itsinda E:

  • Atletico Madrid vs Feyenoord (18:45)
  • Celtic vs Lazio

Itsinda F:

  • Borussia Dortmund vs AC Milan
  • Newcastle United vs PSG

Itsinda G:

  • FK Crvena Zvezda vs Young Boys
  • RB Leipzig vs Manchester City

Itsinda H:

  • Royal Antwerp vs Shakhtar Donetsk (18:45)
  • FC Porto vs FC Barcelone

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − eleven =

Previous Post

Amakuru yaramutse mu gitondo cya kare mu rugamba FARDC na M23

Next Post

Umunyarwanda wari umusirikare mbere ya Jenoside yongeye gutabwa muri yombi i Burayi

Related Posts

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

IZIHERUKA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba
MU RWANDA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

24/10/2025
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

24/10/2025
Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Buholandi bwafashe uwari Majoro muri FAR ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside

Umunyarwanda wari umusirikare mbere ya Jenoside yongeye gutabwa muri yombi i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.