Wednesday, September 11, 2024

Amakuru yaramutse mu gitondo cya kare mu rugamba FARDC na M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 watangaje ko mu gitondo cya kare, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe kiyambaje, cyawugabyeho bitero.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023.

Mu butumwa bwe, Lawrence Kanyuka yagize ati “M23 iramenyesha abantu ko kuva saa kumi n’igice (04:30) kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira, Abasirikare ba FARDC bagabye ibitero mu bice bya Tebero, Katovu, Rugeneshi, Kilolirwe, Burungu no mu bice bibikikije.”

Lawrence Kanyuka yongeye kumenyesha akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bukomeje kurenga ku gahenge kashyizweho.

Yakomeje avuga ko “M23 izakomeza kwirwanaho no gucungira umutekano abaturage n’ibyabo ndetse n’amashuri.”

Iyi mirwano yongeye gushyamirana umutwe wa M23 na FARDC, yongeye kubura mu mpera z’icyumweru gishize, aho M23 yatangaje ko n’ubundi yubuwe n’igisirikare cya Leta gifatanyije n’imitwe kiyambaje irimo uw’iterabwoba wa FDLR.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 mu mpera z’icyumweru gishize, yongeye kubwira amahanga ko ibi bikorwa bya Guverinoma ya Congo, bigamije kuyobya uburari ku kuba yarananiwe inshingano zayo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts