Seychelles: Uwifuza kuba Perezida akurikiranyweho ibyaha bitamenyerewe ku banyapolitiki

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Patrick Herminie ukuriye ishyaka rya United Seychelles Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Seychelles, akaba n’umukandida uzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2025, yakozweho iperereza akekwaho gukoresha amarozi no kujya mu mihango ya gipfumu.

Arareganwa n’abandi bantu batandatu bo mu Gihugu cya Seychelles, n’undi umwe ukomoka muri Tanzania, bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa byo kuraguza.

Izindi Nkuru

Iri perereza rikozwe nyuma y’uko hari amajwi yafashwe nk’ibimenyetso simusiga ya Herminie, avugana kuri Telephone n’umuntu ukomoka mu Gihugu cya Tanzania, uherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano wa Seychelles.

Uwo muntu wari uturutse muri Tanzania, ubwo yari yururutse indege ku kibuga mpuzamahanga cya Seychelles, yafatanywe utuntu dusa n’amabuye, uducupa duto twarimo ibindi by’imiti ijya kugira ibara ry’ikigina, ifu ipfunyitse mu bitambaro, n’umuhambiro w’impapuro zanditse ururimi n’ibimenyetso bikunze gukoreshwa n’abafite imyemerere ishingiye kuri Satani nkuko ibiro ntaramakuru bya Seychelles byabitangaje.

Nyuma yo guhatwa ibibazo kuri uyu wa Mbere, Patrick Herminie yarekuwe atanze akayabo k’amarupia akoreshwa muri Seychelles, abarirwa mu 30 000 [asaga asaga 38 580 000 Frw]. Urubanza rwe ruteganyijwe ku itariki 06 Ugushyingo 2023.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru