Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: Mu Rwanda hagiye gukinirwa irushanwa ryo mu karere ryari rimaze imyaka ritaba

radiotv10by radiotv10
04/10/2023
in SIPORO
0
Volleyball: Mu Rwanda hagiye gukinirwa irushanwa ryo mu karere ryari rimaze imyaka ritaba
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva tariki 06 kugeza ku ya 19 Ugushyingo, i Kigali mu Rwanda hazabera irushanwa rihuza amakipe abarizwa mu karere ka gatanu (CAVB ZONE V) nyuma y’imyaka ine ryarahagaze.

Iri rushanwa rizahuza amakipe y’imbere yitwaye neza, mu Bihugu byose bibarizwa mu gice cy’iburasirazuba cya Afurika (CAVB ZONE).

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa CAVB ZONE V bwandikiye amashyirahamwe y’Ibihugu bibarizwa muri uyu Muryango, harimo ko kuri iyi nshuro iri rushanwa ubundi ryitabirwaga n’amakipe y’abagabo, hamaze kongerwamo n’abagore ku nshuro ya mbere kuva ryakwemezwa.

Nk’uko bigaragara muri ubu butumire bwashyikirijwe amashyirahamwe y’umukino wa volleyball yo muri aka karere ka gatanu, biteganyijwe ko hazabanza imikino y’abagore, aho igomba kuzatangira ku itariki 06 kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2023.

Nyuma yo gusoza ku ruhande rw’abagore, hazahita hakurikiraho iy’abagabo yo izatangira tariki 12 ikageza ku ya 19 Ugushyingo 2023. Iyi mikino yose ikazabera mu nyubako y’imikino ya BK ARENA.

Nk’uko amabwiriza y’iri rushanwa abigena, Igihugu gishobora guhagararirwa n’ikipe irenze imwe bijyanye n’uko yitwaye imbere mu Gihugu.

Ubusanzwe akarere ka gatanu muri volleyball, kabarizwamo Ibihugu 12 byose hamwe.

Ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri 2019, ryabere i Kigali mu Rwanda ryari ryitabiriwe n’amakipe 12, aturutse mu Bihugu 5 aribyo u Burundi, Uganda, Ethiopia, Tanzania n’u Rwanda, ryegukanwa n’ikipe ya Gisagara Volleyball Club, itsinze REG VC amaseti 3-1.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Rwamagana: Igisubizo bahawe ku kibahangayikishije gishobora kubaca intege kurushaho

Next Post

Seychelles: Uwifuza kuba Perezida akurikiranyweho ibyaha bitamenyerewe ku banyapolitiki

Related Posts

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

by radiotv10
04/07/2025
0

Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe,...

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

by radiotv10
03/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo...

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

by radiotv10
02/07/2025
0

Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya...

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Seychelles: Uwifuza kuba Perezida akurikiranyweho ibyaha bitamenyerewe ku banyapolitiki

Seychelles: Uwifuza kuba Perezida akurikiranyweho ibyaha bitamenyerewe ku banyapolitiki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.