Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta PAC, iravuga ko irambiwe ibibazo ngarukamwaka by’imicungire mibi y’umutungo muri WASAC ,ngo kugeza n’ubwo ikigo cyishyura inshuro ebyiri milliyoni hafi 104 z’amanyarwanda umushoramari umwe,imyaka ikarinda iba ibiri cyaratereye agati mu ryinyo.
Mu magambo yumvikanamo uburakari bwinshi ,abagize komisiyo ishinzwe kugenzura imkoreshereze y’umutungo mu bigo bya leta PAC bavuga ko usibye icyo bise agasuzuguro k’ikigo WASAC ko kwanga guha umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Raporo y’imikoreshereze y’umutungo ,ngo mu budashyikirwa bw’iki kigo mu micungire mibi ,hari n’amafaranga akabakaba miliyoni 104 z’amafaranga y’u Rwanda yishyuwe umushoramari inshuro ebyiri zose ,WASAC ikabibona igaterera agati mu ryinyo imyaka ikaba igashira indi igataha.
WASAC yahaswe ibibazo na PAC
Depite Murara ati ” Ako gasuzuguro ko kwima raporo umugenzuzi mukuru,washyizweho na leta ,akabasaba ikintu ntimukimuhe,ni bwoko ki?” Yakomeje ati ” Ni gute umuntu ashobora kunyereza njyewe ndabyita ubujurua, ubu ni ubujura, agasohora milliyoni zirenga ijana ,amafaranga y’abanyarwanda ,akagenda gutyo gusa!”
Depite Christine ati ” Umuntu agafata milliyoni 103 zose ,zikamara imyaka ibiri yose ataragaruzwa, ubwo turenzeho tubishime ngo ni ibintu byiza?”
Mu bisobanuro byagoye abari mu nteko kumva, abivugira mu ijwi riciye bugufi ,umuyobozi ushinzwe Imari n’icungamutungo muri WASAC Jean Luc Nsabimana yavuze ko aya mafaranga yatikiye kubera kwishyura mu buryo bubiri bunyuranye, ngo mu buryo nawe atabashije gusobanura neza bisanga umushoramari yagondewe ako kayabo inshuro ebyiri atyo.
“Hari umukiriya twagombaga kwishyura miliyoni 103 ,hanyuma tumwishyura kuri equity dukoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga,ariko hakaba na sheki twari twasinye ijyanwa kuri BK yo ariko turayisiba,nyuma dukoze igenzura dusanga umukozi ushinzwe kubika izo sheki yayijyanye kuri BK ,amafaranga aroherezwa.”
Ni ingingo abadepite batinzeho cyane ,ndetse baranerura babyita ubujura ngo kuko bitari ibyo aya makosa bumva ko atanabaho mu icungamutungo ,ngo ntiyakabaye amaze imyaka ibiri ibyagenewe rubanda bikinyungutwa n’abatarabigenewe.
Itangazamakuru riba ryahawe umwanya wo gukurikira ibibazo PAC ibaza ibigo bya leta ku mikorer yabyo
Mu bigaragarira amaso uyu mucungamutungo yarenzwe n’uruhuri rw’ibibazo abadepite bamuhanaga uburakari asa n’umanjiriwe, icyakora kera kabaye umuyobozi mukuru w’agateganyo madame Gisele Umuhumuza ,avuga ko umuti watangiye gushakirwa mu nzira z’amategeko.
Ati” Hari ayo twari twamaze kugaruza ariko turizera ko mu rubanza tugiye kwinjiramo n’andi asigaye tuzayabona ,bigakemuka.”
PAC ivuga ko iyo aya mafaranga bita ko yarigishijwe ngo iyo azagukoreshwa mu myaka ibiri amaze aba maze kunguka milliyoni 24 zirenga.
WASAC kandi ibazwa arenga milliyoni 500 y’imyanda ibereyemo abandi mu buryo budasobanutse, ikabzwa milliyoni 838 y’imyanda nayo iberewemo ariko adafite inyandiko n’imwe,kimwe na milliyoni 13 zasohotse ariko ntiyandikwe icyo yakoreshejwe .
Abadepite bavuga ko baterwa agahinda n’uko kuva mu myaka irenga itanu ishize WASAC ari cyoo kigo rukumbi gihora gihamagzwa ku bibazo byisubiramo birimo amafaranga yagiye mu buryo bwa baringa no kuba ihora igaragaza ko idahwema gushora akayabo mu bikorwa byo guha amazi ahagije abaturage bahora bayabura,ngo ariko bigasa n’aho amagambo aruse ibikorwa ,ibinahura n’abaturage nk’abo muri kigali bataka ubutitsa ko bahawe amazi ariko akaba nka kibonumwe .
PAC ntiyumva ukuntu ikigo nka WASAC kinanirwa gutanga raporo
Aka kangari k’ibibazo kavugwa muri WASAC kandi kabaye mu gihe iki kigo uwakiyoboraga aherutse kwirukanwa burundu n’umukuru w’igihugu ,icyakora ngo uru si urwitwazo , kuko nabo ubwabo biyemerera ko kuva batangira gukora nta na rimwe barunguka.
Yanditswe na Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10