WASAC yahaswe uruhuri rw’ibibazo imbere ya PAC rubura gica

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta PAC, iravuga ko irambiwe ibibazo ngarukamwaka by’imicungire mibi y’umutungo  muri WASAC ,ngo kugeza n’ubwo ikigo cyishyura inshuro ebyiri  milliyoni hafi 104 z’amanyarwanda umushoramari umwe,imyaka ikarinda iba  ibiri cyaratereye  agati mu ryinyo.

Mu magambo yumvikanamo uburakari bwinshi ,abagize komisiyo ishinzwe kugenzura imkoreshereze y’umutungo mu bigo bya leta PAC  bavuga ko usibye icyo bise agasuzuguro k’ikigo WASAC  ko kwanga guha umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta  Raporo y’imikoreshereze y’umutungo ,ngo  mu budashyikirwa bw’iki kigo mu micungire mibi ,hari  n’amafaranga akabakaba miliyoni 104 z’amafaranga y’u Rwanda  yishyuwe umushoramari inshuro ebyiri zose ,WASAC ikabibona igaterera agati mu ryinyo imyaka ikaba igashira indi igataha.

Izindi Nkuru

Image

WASAC yahaswe ibibazo na PAC

Depite Murara ati ” Ako gasuzuguro  ko kwima raporo umugenzuzi mukuru,washyizweho na leta ,akabasaba ikintu ntimukimuhe,ni bwoko ki?” Yakomeje ati ” Ni gute umuntu ashobora kunyereza njyewe ndabyita ubujurua, ubu ni ubujura, agasohora milliyoni zirenga ijana ,amafaranga y’abanyarwanda ,akagenda gutyo gusa!”

Depite Christine ati ” Umuntu agafata milliyoni 103 zose ,zikamara imyaka ibiri  yose ataragaruzwa, ubwo turenzeho tubishime ngo ni ibintu byiza?”

Mu bisobanuro byagoye abari mu nteko kumva, abivugira mu ijwi riciye bugufi ,umuyobozi ushinzwe  Imari n’icungamutungo muri WASAC Jean Luc Nsabimana yavuze ko aya mafaranga yatikiye kubera kwishyura mu buryo bubiri bunyuranye, ngo mu buryo nawe atabashije  gusobanura neza  bisanga umushoramari  yagondewe ako kayabo inshuro ebyiri atyo.

“Hari umukiriya twagombaga kwishyura miliyoni 103 ,hanyuma tumwishyura kuri equity dukoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga,ariko hakaba na sheki twari twasinye ijyanwa kuri BK yo ariko turayisiba,nyuma dukoze igenzura dusanga umukozi ushinzwe kubika izo sheki yayijyanye kuri BK ,amafaranga aroherezwa.”

Ni ingingo abadepite batinzeho cyane  ,ndetse baranerura babyita ubujura ngo kuko bitari ibyo aya makosa bumva ko atanabaho mu icungamutungo ,ngo ntiyakabaye amaze imyaka ibiri ibyagenewe rubanda bikinyungutwa n’abatarabigenewe.

Image

Itangazamakuru riba ryahawe umwanya wo gukurikira ibibazo PAC ibaza ibigo bya leta ku mikorer yabyo

Mu bigaragarira amaso uyu mucungamutungo yarenzwe  n’uruhuri rw’ibibazo abadepite bamuhanaga uburakari asa n’umanjiriwe, icyakora kera kabaye  umuyobozi mukuru w’agateganyo madame Gisele Umuhumuza ,avuga ko umuti watangiye gushakirwa mu nzira z’amategeko.

Ati” Hari ayo twari twamaze kugaruza ariko turizera ko mu rubanza tugiye kwinjiramo n’andi asigaye tuzayabona ,bigakemuka.”

PAC ivuga ko  iyo aya mafaranga  bita ko yarigishijwe ngo iyo azagukoreshwa mu myaka ibiri amaze aba maze kunguka milliyoni 24 zirenga.

WASAC kandi  ibazwa arenga milliyoni 500 y’imyanda ibereyemo abandi mu buryo budasobanutse, ikabzwa milliyoni 838 y’imyanda nayo iberewemo ariko adafite inyandiko n’imwe,kimwe na milliyoni 13 zasohotse  ariko ntiyandikwe icyo yakoreshejwe .

Abadepite bavuga ko baterwa agahinda n’uko kuva mu myaka irenga itanu ishize WASAC ari cyoo kigo rukumbi gihora gihamagzwa ku bibazo byisubiramo birimo amafaranga yagiye mu buryo bwa baringa no kuba ihora igaragaza ko idahwema gushora akayabo mu bikorwa byo guha amazi ahagije abaturage bahora bayabura,ngo ariko bigasa n’aho amagambo aruse ibikorwa ,ibinahura n’abaturage nk’abo muri kigali bataka ubutitsa ko bahawe amazi ariko akaba  nka kibonumwe .

Image

PAC ntiyumva ukuntu ikigo nka WASAC kinanirwa gutanga raporo

Aka kangari k’ibibazo kavugwa  muri WASAC kandi kabaye mu gihe  iki kigo  uwakiyoboraga aherutse kwirukanwa burundu n’umukuru w’igihugu  ,icyakora ngo uru si urwitwazo , kuko nabo ubwabo biyemerera ko kuva batangira gukora nta na rimwe barunguka.

Yanditswe na Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10

  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru