Monday, June 16, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

WASAC yahaswe uruhuri rw’ibibazo imbere ya PAC rubura gica

radiotv10by radiotv10
09/09/2021
in MU RWANDA
0
WASAC yahaswe uruhuri rw’ibibazo imbere ya PAC rubura gica
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta PAC, iravuga ko irambiwe ibibazo ngarukamwaka by’imicungire mibi y’umutungo  muri WASAC ,ngo kugeza n’ubwo ikigo cyishyura inshuro ebyiri  milliyoni hafi 104 z’amanyarwanda umushoramari umwe,imyaka ikarinda iba  ibiri cyaratereye  agati mu ryinyo.

Mu magambo yumvikanamo uburakari bwinshi ,abagize komisiyo ishinzwe kugenzura imkoreshereze y’umutungo mu bigo bya leta PAC  bavuga ko usibye icyo bise agasuzuguro k’ikigo WASAC  ko kwanga guha umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta  Raporo y’imikoreshereze y’umutungo ,ngo  mu budashyikirwa bw’iki kigo mu micungire mibi ,hari  n’amafaranga akabakaba miliyoni 104 z’amafaranga y’u Rwanda  yishyuwe umushoramari inshuro ebyiri zose ,WASAC ikabibona igaterera agati mu ryinyo imyaka ikaba igashira indi igataha.

Image

WASAC yahaswe ibibazo na PAC

Depite Murara ati ” Ako gasuzuguro  ko kwima raporo umugenzuzi mukuru,washyizweho na leta ,akabasaba ikintu ntimukimuhe,ni bwoko ki?” Yakomeje ati ” Ni gute umuntu ashobora kunyereza njyewe ndabyita ubujurua, ubu ni ubujura, agasohora milliyoni zirenga ijana ,amafaranga y’abanyarwanda ,akagenda gutyo gusa!”

Depite Christine ati ” Umuntu agafata milliyoni 103 zose ,zikamara imyaka ibiri  yose ataragaruzwa, ubwo turenzeho tubishime ngo ni ibintu byiza?”

Mu bisobanuro byagoye abari mu nteko kumva, abivugira mu ijwi riciye bugufi ,umuyobozi ushinzwe  Imari n’icungamutungo muri WASAC Jean Luc Nsabimana yavuze ko aya mafaranga yatikiye kubera kwishyura mu buryo bubiri bunyuranye, ngo mu buryo nawe atabashije  gusobanura neza  bisanga umushoramari  yagondewe ako kayabo inshuro ebyiri atyo.

“Hari umukiriya twagombaga kwishyura miliyoni 103 ,hanyuma tumwishyura kuri equity dukoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga,ariko hakaba na sheki twari twasinye ijyanwa kuri BK yo ariko turayisiba,nyuma dukoze igenzura dusanga umukozi ushinzwe kubika izo sheki yayijyanye kuri BK ,amafaranga aroherezwa.”

Ni ingingo abadepite batinzeho cyane  ,ndetse baranerura babyita ubujura ngo kuko bitari ibyo aya makosa bumva ko atanabaho mu icungamutungo ,ngo ntiyakabaye amaze imyaka ibiri ibyagenewe rubanda bikinyungutwa n’abatarabigenewe.

Image

Itangazamakuru riba ryahawe umwanya wo gukurikira ibibazo PAC ibaza ibigo bya leta ku mikorer yabyo

Mu bigaragarira amaso uyu mucungamutungo yarenzwe  n’uruhuri rw’ibibazo abadepite bamuhanaga uburakari asa n’umanjiriwe, icyakora kera kabaye  umuyobozi mukuru w’agateganyo madame Gisele Umuhumuza ,avuga ko umuti watangiye gushakirwa mu nzira z’amategeko.

Ati” Hari ayo twari twamaze kugaruza ariko turizera ko mu rubanza tugiye kwinjiramo n’andi asigaye tuzayabona ,bigakemuka.”

PAC ivuga ko  iyo aya mafaranga  bita ko yarigishijwe ngo iyo azagukoreshwa mu myaka ibiri amaze aba maze kunguka milliyoni 24 zirenga.

WASAC kandi  ibazwa arenga milliyoni 500 y’imyanda ibereyemo abandi mu buryo budasobanutse, ikabzwa milliyoni 838 y’imyanda nayo iberewemo ariko adafite inyandiko n’imwe,kimwe na milliyoni 13 zasohotse  ariko ntiyandikwe icyo yakoreshejwe .

Abadepite bavuga ko baterwa agahinda n’uko kuva mu myaka irenga itanu ishize WASAC ari cyoo kigo rukumbi gihora gihamagzwa ku bibazo byisubiramo birimo amafaranga yagiye mu buryo bwa baringa no kuba ihora igaragaza ko idahwema gushora akayabo mu bikorwa byo guha amazi ahagije abaturage bahora bayabura,ngo ariko bigasa n’aho amagambo aruse ibikorwa ,ibinahura n’abaturage nk’abo muri kigali bataka ubutitsa ko bahawe amazi ariko akaba  nka kibonumwe .

Image

PAC ntiyumva ukuntu ikigo nka WASAC kinanirwa gutanga raporo

Aka kangari k’ibibazo kavugwa  muri WASAC kandi kabaye mu gihe  iki kigo  uwakiyoboraga aherutse kwirukanwa burundu n’umukuru w’igihugu  ,icyakora ngo uru si urwitwazo , kuko nabo ubwabo biyemerera ko kuva batangira gukora nta na rimwe barunguka.

Yanditswe na Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10

  

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + fourteen =

Previous Post

10 SPORTS: Modrić, Oscar na Song baravutse…imyaka ishize ari 31 Sampras akoze amateka..ibyaranze uyu munsi

Next Post

Amakuru ari muri APR FC yageze muri Djibouti muri Sheraton Hotel

Related Posts

Amakuru mashya: Abandi basirikare ba SADC bari mu butumwa muri DRCongo bongeye kunyuzwa mu Rwanda bataha

Amakuru mashya: Abandi basirikare ba SADC bari mu butumwa muri DRCongo bongeye kunyuzwa mu Rwanda bataha

by radiotv10
16/06/2025
0

Ikindi cyiciro cy’Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango w'Ubukungu n'Iterambere rya Afurika y'Amajyepfo (SADC) zari mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

More SADC troops returning from mission in DRC pass through Rwanda

by radiotv10
16/06/2025
0

Another group of troops from the Southern African Development Community (SADC), who had been on a mission in the Democratic...

Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero

Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero

by radiotv10
16/06/2025
0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kitazigurwa mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, ushinjwa n’abaturage ko abakubita inkoni akanabafungira mu...

Discover Kigali: Top five fun hobbies you must try in this vibrant city

Discover Kigali: Top five fun hobbies you must try in this vibrant city

by radiotv10
16/06/2025
0

Kigali is a vibrant capital city of Rwanda, it is mostly known for its cleanliness, safety, growing cultural and social...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

by radiotv10
16/06/2025
0

Umuturage ukekwaho ubujura warasiwe na Polisi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro nyuma yo gushaka gutema umupolisi, yasanganywe...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Abandi basirikare ba SADC bari mu butumwa muri DRCongo bongeye kunyuzwa mu Rwanda bataha
MU RWANDA

Amakuru mashya: Abandi basirikare ba SADC bari mu butumwa muri DRCongo bongeye kunyuzwa mu Rwanda bataha

by radiotv10
16/06/2025
0

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

More SADC troops returning from mission in DRC pass through Rwanda

16/06/2025
Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero

Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero

16/06/2025
Discover Kigali: Top five fun hobbies you must try in this vibrant city

Discover Kigali: Top five fun hobbies you must try in this vibrant city

16/06/2025
Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

16/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Amakuru yamenyekanye ku modoka y’umunyamakurukazi yari yibwe muri Kigali

16/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru ari muri APR FC yageze muri Djibouti muri Sheraton Hotel

Amakuru ari muri APR FC yageze muri Djibouti muri Sheraton Hotel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Amakuru mashya: Abandi basirikare ba SADC bari mu butumwa muri DRCongo bongeye kunyuzwa mu Rwanda bataha

More SADC troops returning from mission in DRC pass through Rwanda

Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.