• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya ku mukozi w’urwego rwa Leta mu Rwanda wagaragaweho ibyanenzwe

radiotv10by radiotv10
11/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku mukozi w’urwego rwa Leta mu Rwanda wagaragaweho ibyanenzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) wagaragaye mu mashusho bivugwa ko yakubitiye umukarani mu muhanda rwagati.

Ni nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaramo umucungagereza wari utwaye imodoka y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), yambaye impuzankano, bivugwa ko yari amaze gukubita urushyi uwari utwaye ingorofani iriho amakaziye.

Uwikwa Bruno Kirezi washyize aya mashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Uyu mugabo utwaye imodoka ya GR [Ikirango cya Guverinoma y’u Rwanda] yafashe umunota araza akubita urushyi uwo muntu wundi wari utwaye amakaziye ya Coca Cola, ngo kuko yari ari mu nzira ye, nyamara harimo umuvundo w’imodoka mwinshi.”

Uyu Bruno Kirezi wagaragazaga ko ibyakozwe byamubabaje, yasoje ubutumwa bwe agira ati “Kubera iki ibintu nk’ibi byakwihanganirwa koko? Yamukubitiye iki urushyi?”

Muri aya mashusho humvikanamo umubyeyi wihanganishaga uvugwa ko yakubiswe n’uyu mucungagereza, wagiraga ati “Ngaho icecekere nyine.”

Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko uyu mukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yatawe muri yombi.

The officer from RCS seen in this footage was arrested while investigations continue to establish what happened to inform further actions. https://t.co/4y1N4kfknG

— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) October 10, 2023

Mu butumwa bwa RIB, yagize iti “Umukozi wa RCS wagaragaye muri aya mashusho, yatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ibyabaye hanatangazwe amakuru arambuye kuri byo.”

Bamwe mu bakoresha uru rubuga rwa X, bashimiye uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kuba rwahise rwinjira muri iki kibazo, barusaba kugikurikirana ubushishozi, bityo nibasanga uriya mukozi w’urwego rwa Leta yakoze amakosa, akabiryozwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + eighteen =

Previous Post

Indirimbo z’intoranywa zidakwiye kubura kuri Playlist yawe muri ibi bihe

Next Post

Andi makuru agezweho y’uko urugamba rwa M23 na FARDC rwifashe

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Andi makuru agezweho y’uko urugamba rwa M23 na FARDC rwifashe

Andi makuru agezweho y’uko urugamba rwa M23 na FARDC rwifashe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.