Amakuru mashya ku mukozi w’urwego rwa Leta mu Rwanda wagaragaweho ibyanenzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) wagaragaye mu mashusho bivugwa ko yakubitiye umukarani mu muhanda rwagati.

Ni nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaramo umucungagereza wari utwaye imodoka y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), yambaye impuzankano, bivugwa ko yari amaze gukubita urushyi uwari utwaye ingorofani iriho amakaziye.

Izindi Nkuru

Uwikwa Bruno Kirezi washyize aya mashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Uyu mugabo utwaye imodoka ya GR [Ikirango cya Guverinoma y’u Rwanda] yafashe umunota araza akubita urushyi uwo muntu wundi wari utwaye amakaziye ya Coca Cola, ngo kuko yari ari mu nzira ye, nyamara harimo umuvundo w’imodoka mwinshi.”

Uyu Bruno Kirezi wagaragazaga ko ibyakozwe byamubabaje, yasoje ubutumwa bwe agira ati “Kubera iki ibintu nk’ibi byakwihanganirwa koko? Yamukubitiye iki urushyi?”

Muri aya mashusho humvikanamo umubyeyi wihanganishaga uvugwa ko yakubiswe n’uyu mucungagereza, wagiraga ati “Ngaho icecekere nyine.”

Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko uyu mukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yatawe muri yombi.

Mu butumwa bwa RIB, yagize iti “Umukozi wa RCS wagaragaye muri aya mashusho, yatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ibyabaye hanatangazwe amakuru arambuye kuri byo.”

Bamwe mu bakoresha uru rubuga rwa X, bashimiye uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kuba rwahise rwinjira muri iki kibazo, barusaba kugikurikirana ubushishozi, bityo nibasanga uriya mukozi w’urwego rwa Leta yakoze amakosa, akabiryozwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru