Sunday, August 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwakiniye amakipe y’ubukombe mu Rwanda yatangaje icyemezo gitunguranye yafashe

radiotv10by radiotv10
11/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uwakiniye amakipe y’ubukombe mu Rwanda yatangaje icyemezo gitunguranye yafashe
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro Rwigema Yves wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports, yatangaje ko asezeye burundu gukina ruhago ku myaka 27 gusa y’amavuko.

Uyu musore watangiriye umupira w’amaguru mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC, yarivuyemo yerekeza ku Mugabane w’u Burayi muri Espagne ajyanye na bagenzi be Nkinzingabo Fiston ndetse na Neza Anderson, bose bari bagiye kwiga umupira mu irerero rya FC Valencia.

Nyuma y’umwaka umwe, bagarutse mu Rwanda mu buryo butavuzweho rumwe, aho byavugwaga ko bagaruwe mu Gihugu kandi bari bamaze kubona amakipe abarambagiza.

Bivugwa ko bose ibi byabagize ingaruka mu rugendo rwa ruhago yabo, kuko amahirwe babonaga imbere yabo yabaciye mu myanya y’intoki.

Ubwo aba basore bagarukaga mu Rwanda, Rwigema Yves yahise asubira muri APR FC, na yo ntiyitindamo kuko yahise yerecyeza muri Rayon Sports yatwaranye na yo igikombe cya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro ubwo yatozwaga na Masudi Djuma.

Rwigema Yves yavuye muri Rayon yerekeza muri Miiloplast ndetse akaba yaranakiniye Marines FC na Gicumbi FC yaherukagamo.

Uyu musore utari ufite ikipe, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, yatangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru nyuma y’imyaka 12 awukina.

Yakiniye ikipe ya APR FC
Na Rayon Sports yarayikiniye

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 6 =

Previous Post

Uko mu Rwanda hagaragaye ubwoko bw’umutungo kamere ugezweho ku isoko

Next Post

Indirimbo z’intoranywa zidakwiye kubura kuri Playlist yawe muri ibi bihe

Related Posts

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

by radiotv10
28/08/2025
0

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, yisanze mu itsinda rya kabiri ririmo ikipe ya NEC...

Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda

Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda

by radiotv10
28/08/2025
0

Ikipe ya Al Merreikh yo muri Sudan yabaye iya 4 yo mu mahanga ije mu Rwanda kuhitegurira umwaka w’imikino (pre-season...

Icyatumye umukino wa APR na Pyramids uhindurirwa igihe wagombaga kubera

Icyatumye umukino wa APR na Pyramids uhindurirwa igihe wagombaga kubera

by radiotv10
28/08/2025
0

Mu mikino Nyafurika y’ijonjora ry’ibanze CAF Champions League, umukino wa mbere uzahuza ikipe ya APR FC na Pyramids FC yo...

Dore abakinnyi batagaragaye ku rutonde rw’abahamagawe mu Mavubi bikibazwaho

Dore abakinnyi batagaragaye ku rutonde rw’abahamagawe mu Mavubi bikibazwaho

by radiotv10
26/08/2025
0

Abakinnyi Hakim Sahabo, Samuel Gueulette, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco bari mu bigaragaje mu mwaka w’imikino ushize, ntibaje muri 27...

Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?

Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?

by radiotv10
23/08/2025
0

Ikipe ya APR FC imaze gutsindwa imikino ibiri mu irushanwa yateguye ryiswe ‘Inkera y'Abahizi’, bituma abiganjemo abakunzi bayo batangira kugira...

IZIHERUKA

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka
MU RWANDA

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

by radiotv10
30/08/2025
0

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

30/08/2025
Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

30/08/2025
Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

30/08/2025
Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

30/08/2025
Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

29/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Indirimbo z’intoranywa zidakwiye kubura kuri Playlist yawe muri ibi bihe

Indirimbo z'intoranywa zidakwiye kubura kuri Playlist yawe muri ibi bihe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.