Mu miryango iherutse gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, harimo umusaza n’umuhungu we, baherewe rimwe isezerano ry’urushako. Ibintu bidakunze guhurirana gutya.
Aba bahawe isezerano ry’abashakanye ubwo hasezeranywaga imiryango 14 yo mu Mudugudu wa Cyanika mu Kagari ka Masangano mu Murenge wa Nyabinoni.
Uyu musaza witwa Gakwavu Damien w’imyaka 65 n’umuhungu we Ngirimana Ferdinand, ndetse n’abagore babo bamaranye imyaka myinshi babana, bari muri iyi miryango yasezeranye.
Gakwavu n’umugore we Uwimana Liberatham basezeranye bamaze imyaka 18 babana, mu gihe Ngirimana n’umugore we, bo bamaranye imyaka 20 ariko bo bakaba barigeze gutandukana.
Yaba Gakwavu n’umuhungu we Ngirimana, bavuga ko batinze gusezerana imbere y’amategeko kuko bari bakiri kwiga ku bagore babo, ngo barebe ko ingo zabo zizakomera.
Kuri Gakwavu, uyu ni umugore wa kabiri kuko uwa mbere yitabye Imana. ati “Nari nkiga ku mugore ngo ndebe uko yitwara, niba adasahura umuryango, ariko maze kumwizera da.”
Ni mu gihe umugore we Uwimana, avuga ko na we atari atuje mu rugo rwe kuko yari atasezerana n’umugabo we, ku buryo yumvaga isaha n’isaha byahinduka, ariko ko ubu agiye gutuza.
Ati “Numvaga nta cyizere cyo gukomeza umuryango, ariko ubu ndishimira ko mvuye mu buraya nkaba mbaye umugore wemewe n’amategeko.”
Ngirimana wasezeranye n’umugore bamaranye imyaka 20, we avuga ko bigeze gutandukana, agashaka undi na we mu buryo budakurikije amategeko, ariko akaza gusubirana n’uwa mbere, akabona ko ari we Imana yamuremeye.
Ati “Twahoraga dushwana, bigeze aho arahukana sinirirwa njya kumucyura, ahubwo nshaka undi, ariko we arananira kurenza uyu. Mpitamo kumusiga ngaruka kubana n’uyu, dushyira imbaraga hamwe twemeranya kongera kubana.”
Kayitare Jacqueline uyobora Akarere ka Muhanga, avuga ko ari ibyo kwishimira kuba iyi miryango yo muri uyu Mudugudu wa Cyanika yasezeranye imbere y’amategeko, kuko aka gace gasanzwe kabamo ibibazo by’ubuharike kandi biterwa no kuba yabanaga itarasezeranye.
RADIOTV10