Umukozi w’Imana Joseph Harerimana uzwi nka Apotre Yongwe, uregwa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bwa mbere yagejejwe imbere y’Urukiko ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, aho Ubushinjacyaha bwasobanuye ko yagiye yizeza abantu ibitangaza akabaka amafaranga ariko bagaheba.
Apotre Yongwe yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Rusororo, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023.
Uyu mukozi w’Imana uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, yagejejwe mu Rukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yambaye isuti ya kaki, n’ishati y’umweru ndetse n’inkweto z’ingozi z’umukara.
Apotre Yongwe agejejwe imbere y’Urukiko nyuma y’ibyumweru bitatu atawe muri yombi, dore ko yafashwe tariki 01 Ukwakira 2023, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavugaga ko “akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bizwi nka Escroquerie mu rurimi rw’Igifaransa.”
Uyu muvugabutumwa wakunze kugaragara kuri YouTube yivugira ko atunzwe n’amaturo y’Abakristu ndetse ko ibyo yagezeho byose ari yo abikesha, bivugwa ko akurikiranyweho ibifitanye isano no kwizeza abantu ibitangaza abanje kubaka amafaranga.
Amakuru avuga ko yizezaga abantu ko nibamuha amaturo akabasengera, ababuze abagabo bazababona, ababuze Visa bakazazibona, abafite inyatsi ko zizagenda, ndetse n’ibindi bitangaza yabizezaga, aho bamwe bategereje ko ibyo yabizeje biba, amaso agahera mu kirere.
Hari uwamuhaye 500 000 Frw
Ubushinjacyaha busabira Apotre Yongwe gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30, bwasobanuye impamvu bushingiraho bumusabira gufatirwa iki cyemezo, buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma bukeka ko yakoze ibyo ashinjwa.
Ubushinjacyaha bwagarutse ku bitangaza Apotre Yongwe yagiye yizeza abakristu, aho yabizezaga ibyiza mu gihe kiri imbere cyangwa guca ukubiri n’ibibi byabaga bibugarije, akabasaba amafaranga kugira ngo abasengere ubundi babone ayo mahirwe.
Bwagarutse ku batangabuhamya bavuga ko batekewe umutwe na Yongwe, buvuga n’amwe mu mazina yabo, ndetse n’undi warindiwe umutekano utarifuje gutangazwa imyoirondoro, wavuze ko yamuhaye 500 000 Frw.
Ubushinjachayaha kandi buvuga ko telefone y’uregwa [Apotre Yongwe] yagiye yoherezwaho amafaranga menshi mu bihe bitandukanye, kandi ko yayohererezwaga n’abo yizezaga ibitangaza ntibabibone.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko uregwa yiyemereye ko ayo mafaranga yayohererejwe ndetse ko n’ibyo bitangaza yabibabwiraga, bityo ko bigize impamvu zikomeye zituma bikekwa ko yakoze ibyaha ashinjwa.
Bwavuze kandi ko aramutse arekuwe yakomeza gukora ibi byaha cyangwa akaba yatoroka ubutabera, bityo ko kuba yakurikiranwa afunze ari bwo buryo bwizewe.
Ndi umukozi w’Imana ntakindi cyantunga atari amaturo
Apotre Yongwe ubwo Umucamanza yari amuhaye ijambo ngo agire icyo avuga ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha, yavuze ko mu ibazwa rye koko hari ibyo yemeye nko kuba yarahawe amafaranga, ariko ko atabaga yayabatse mu buriganya, ahubwo ko bayamuhaga nk’amaturo ahabwa abakozi b’Imana.
Ati “Njye ndi Umupasiteri kandi wabisigiwe amavuta, nkaba ndi umushumba wimitswe.”
Nk’uko yakunze kubivuga ataratabwa muri yombi, Apotre yavuze ko kuba ari umukozi w’Imana, ntakindi cyamutunga atari amaturo y’abakristu kandi ko ari yo amutunze kuva muri 2013 kuva yaba umukozi w’Imana.
Naho ku byo kwizeza abantu ibitangaza, Yongwe yavuze ko we yahaga abantu icyizere ko “ababuze urubyaro, Imana yarubaha. Nabwiraga abafite uburwayi bwanze gukira ko Imana ishobora kubasubiza.”
Yongwe yavuze ko muri ayo mafaranga yahabwaga n’abantu, atabaga yashyizeho igiciro, ahubwo ko abantu bibwirizaga, bagatura amafaranga ajyanye n’ubushobozi bwabo.
RADIOTV10