BREAKING: Undi ‘Mayor’ w’Akarere kamwe ko mu Rwanda yegujwe hanavugwa impamvu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mukarutesi Vestine wari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, yegujwe n’Inama Njyanama y’aka Karere, kuko yagiriwe inama ntazubahirize.

Ni icyemezo cyafashwe n’Inama Njyanama y’aka Karere ka Karongi yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko iyi Nama Njyanama y’Akarere ka Karongi, yafashe icyemezo cyo kweguza Umujyanama Mukarutesi Vestine ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere, nyuma yo kubyemeranyaho n’abayigize.

Iki cyemezo gishingiye ku kuba iyi Nama Njyanama yaragiriye inama uyu wari ukuriye Nyobozi y’Akarere ka Karongi, ariko ntazikurikize.

Inama Njyanama y’Akarere ivuga kandi ko Mukarutesi Vestine yananiwe kuzuza inshingano yari ashinzwe by’umwihariko mu bijyanye no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Mukarutesi yegujwe nyuma y’amezi abiri (2) uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke nako ko mu Ntara y’Iburengerazuba, Mukamasabo Apolonie na we yirukanywe kuri uyu mwanya kubera kubera imyitwarire n’imikorere bidahwitse.

Mukamasabo wirukanywe n’Inama Njyanama y’aka Karere tariki 28 Kanama 2023, itangazo ryamwirukanye ryasohotse nyuma y’amasaha abiri hari hamaze gusohoka iry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryirukana Habitegeko Francoins wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Nanone kandi Mukarutesi yegujwe n’Inama Njyanama ya Karongi nyuma y’amezi ane (4) Perezida wa Repubulika asheshe iyari Njyanama y’akandi Karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba, ari ko ka Rutsiro, yajyanye n’abari abayobozi bakuru b’aka Karere.

Iseswa ry’iyi Nama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro ryabaye mu mpera za Kamena uyu mwaka wa 2023, ryashingiye ku kuba abari bayigize bari barananiwe kuzuza inshingano zabo nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru