Umuyobozi w’Akarere kamwe yirukaniwe ibidahwitse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika yirukanye uwari Guverineri w’Iburengerazuba, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke ko muri iyi Ntara, yirukanye uwari Umuyobozi wako, Mukamasabo Apolonie kubera imyitwarire n’imikorere bidahwitse mu kazi.

Itangazo ryirukana Mukamasabo Apolonie ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, ryasohotse nyuma y’amasaha abiri hasohotse iry’Ibiro bya Minisitiri ryirukana Habitegeko Francoins ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rya Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, rivuga ko yafashe umwanzuro wo kwirukana Madamu Mukamasabo Appolonie mu nshingano ze zo kuyobora Akarere kubera imyitwarire nimikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.

Iyirukanwa ry’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, ribaye nyuma y’amezi abiri yuzuye hasheswe Njyanama y’Akarere ka Rutsiro na ko ko mu Ntara y’Iburengerazuba.

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe tariki 28 Kamena 2023, ryavugaga ko “Hasheshwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano zabwo.”

Muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, hamaze iminsi havugwa imikorere itanoze ya bamwe mu bayobozi, bivugwa ko bataye inshingano bakajya mu bucuruzi.

Mukamasabo Apolonie wirukanywe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru