Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Banki iri mu zikomeye mu Rwanda yagize icyo ibwira abakiliya nyuma y’inkongi yibasiye inyubako yayo

radiotv10by radiotv10
25/10/2023
in MU RWANDA
0
Banki iri mu zikomeye mu Rwanda yagize icyo ibwira abakiliya nyuma y’inkongi yibasiye inyubako yayo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Ecobank bwahumurije Abakiliya bayo nyuma y’uko inyubako y’Icyicaro Gikuru cyayo iri mu Mujyi wa Kigali yibasiwe n’inkongi y’umuriro, butangaza ko hari gukorwa iperereza ku cyayiteye.

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’icyicaro gikuru cya Ecobank iherereye mu Mujyi Rwagati mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’iyi Banki, buvuga ko ibice byibasiwe n’inkongi, ari igorofa rya karindwi, irya munani n’irya cyenda, ariko ko hahise hakorwa ibikorwa byo kuvanamo bimwe mu bikoresho byari biri muri ibi bice.

Iri tangazo rigira riti “Ku bw’amahirwe nta wayikomerekeyemo. Inzego zishinzwe kuzimya inkongi zabashije kuzimya uyu muriro.”

Rigakomeza rigira riti “Ubu hari gukorwa iperereza kuri iyi nkongi kugira ngo hamenyekane icyayiteye.”

Ubuyobozi bwa Ecobank bukomeza buvuga ko ubuzima bwiza bw’abakozi bayo ndetse n’abakiliya ari bwo bushyirwa imbere, bwizeje abakiliya ko bashobora gukomeza kugana amashami yayo ari mu bice by’Igihugu.

Buti “Turizeza abakiliya bacu b’agaciro ko bashobora kubona serivisi bakoresheje inzira z’ikoranabuhanga cyangwa ku mashami yacu ari mu Gihugu hose, ukuyemo Icyicaro gikuru.”

Polisi y’u Rwanda yihutiye kuzimya iyi nkongi, yongeye kugaragaza ubushobozi muri ibi bikorwa, aho yakoresheje ibikoresho bibasha kugera kure nk’uko byagaragaye ubwo iyi nkongi yazimywaga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

M23 yongeye gushyira hanze ibya FARDC na FDL inahishura isomo iherutse kubaha

Next Post

MTN Rwanda and GSMA Join Forces to Enhance Digital Literacy and Inclusion Through “WeCare” Campaign

Related Posts

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN Rwanda and GSMA Join Forces to Enhance Digital Literacy and Inclusion Through “WeCare” Campaign

MTN Rwanda and GSMA Join Forces to Enhance Digital Literacy and Inclusion Through "WeCare" Campaign

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.