Banki iri mu zikomeye mu Rwanda yagize icyo ibwira abakiliya nyuma y’inkongi yibasiye inyubako yayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa Ecobank bwahumurije Abakiliya bayo nyuma y’uko inyubako y’Icyicaro Gikuru cyayo iri mu Mujyi wa Kigali yibasiwe n’inkongi y’umuriro, butangaza ko hari gukorwa iperereza ku cyayiteye.

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’icyicaro gikuru cya Ecobank iherereye mu Mujyi Rwagati mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023.

Izindi Nkuru

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’iyi Banki, buvuga ko ibice byibasiwe n’inkongi, ari igorofa rya karindwi, irya munani n’irya cyenda, ariko ko hahise hakorwa ibikorwa byo kuvanamo bimwe mu bikoresho byari biri muri ibi bice.

Iri tangazo rigira riti “Ku bw’amahirwe nta wayikomerekeyemo. Inzego zishinzwe kuzimya inkongi zabashije kuzimya uyu muriro.”

Rigakomeza rigira riti “Ubu hari gukorwa iperereza kuri iyi nkongi kugira ngo hamenyekane icyayiteye.”

Ubuyobozi bwa Ecobank bukomeza buvuga ko ubuzima bwiza bw’abakozi bayo ndetse n’abakiliya ari bwo bushyirwa imbere, bwizeje abakiliya ko bashobora gukomeza kugana amashami yayo ari mu bice by’Igihugu.

Buti “Turizeza abakiliya bacu b’agaciro ko bashobora kubona serivisi bakoresheje inzira z’ikoranabuhanga cyangwa ku mashami yacu ari mu Gihugu hose, ukuyemo Icyicaro gikuru.”

Polisi y’u Rwanda yihutiye kuzimya iyi nkongi, yongeye kugaragaza ubushobozi muri ibi bikorwa, aho yakoresheje ibikoresho bibasha kugera kure nk’uko byagaragaye ubwo iyi nkongi yazimywaga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru