Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kazungu ukekwaho kwica abantu 14 yasabiwe gufatirwa ikindi cyemezo

radiotv10by radiotv10
26/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kazungu ukekwaho kwica abantu 14 yasabiwe gufatirwa ikindi cyemezo
Share on FacebookShare on Twitter

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku bantu 14 akekwaho kwica akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye iwe, yasabiwe kongererwa igihe ku minsi 30 yafatiwe n’Urukiko, avuga ko ntacyo bitwaye.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023 mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuko yari ari aho afungiye muri Gereza ya Nyarugenge [Mageragere], Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko iminsi 30 yafatiwe Kazungu yo gufungwa by’agatanyo, yongerwaho ikindi gihe.

Bwavuze ko iperereza ku byaha bikurikiranywe kuri Kazungu, rigikomeje kandi ko hakenewe igihe kugira ngo rirangire, kandi ko hari ibikiri kwegeranywa.

Umushinjacyaha yagize ati “hari imyirondoro y’abahohotewe itaraboneka kugira ngo dosiye ifatweho umwanzuro wo kuregerwa urukiko.”

Mu bantu bikekwa ko bishwe na Kazungu Denis, harimo abakobwa byatangajwe ko babaga bahuriye mu tubari, bagatahana nk’abagiye kwinezezanya, yagerayo akabatera ubwoba akoresheje ibikangisho, ubundi akabambura amafaranga akanabasambanya, akabona kubica.

Ni bo bakiri gushakishirizwa imyirondoro n’Ubushinjacyaha, kugira ngo buzabone uko buregera Urukiko.

Kazungu Dennis waburanye ku ifungwa ry’agateganyo ntagire byinshi avugira imbere y’Inteko y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, n’ubundi ubwo yasabirwaga kongererwa igihe, nta magambo menshi yavuze.

Ubwo yahabwaga ijambo ngo agire icyo avuga kuri ibi byasabwe n’Ubushinjacyaha, Kazungu yagize ati “Niba ibyo Ubushinjacyaha bubosabye kugira ngo dosiye ishakirwe ibimenyetso byuzuye, ndumva ntakibazo.”

Iburanisha rya nanone ryahise ripfundikirwa, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruvuga ko ruzasoma icyemezo cyarwo kuri ubu busabe bw’Ubushinjacyaha ejo ku wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 12 =

Previous Post

Ubutumwa bw’agahinda bw’Intumwa y’Imana Gitwaza ku rupfu rw’umukobwa muto wari umukristu we

Next Post

Mu ikipe y’i Burayi iri mu zikunzwe mu Rwanda haravugwa ibishoboza kunezeza abakunzi bayo

Related Posts

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900
MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu ikipe y’i Burayi iri mu zikunzwe mu Rwanda haravugwa ibishoboza kunezeza abakunzi bayo

Mu ikipe y’i Burayi iri mu zikunzwe mu Rwanda haravugwa ibishoboza kunezeza abakunzi bayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.