Kazungu ukekwaho kwica abantu 14 yasabiwe gufatirwa ikindi cyemezo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku bantu 14 akekwaho kwica akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye iwe, yasabiwe kongererwa igihe ku minsi 30 yafatiwe n’Urukiko, avuga ko ntacyo bitwaye.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023 mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuko yari ari aho afungiye muri Gereza ya Nyarugenge [Mageragere], Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko iminsi 30 yafatiwe Kazungu yo gufungwa by’agatanyo, yongerwaho ikindi gihe.

Izindi Nkuru

Bwavuze ko iperereza ku byaha bikurikiranywe kuri Kazungu, rigikomeje kandi ko hakenewe igihe kugira ngo rirangire, kandi ko hari ibikiri kwegeranywa.

Umushinjacyaha yagize ati hari imyirondoro y’abahohotewe itaraboneka kugira ngo dosiye ifatweho umwanzuro wo kuregerwa urukiko.”

Mu bantu bikekwa ko bishwe na Kazungu Denis, harimo abakobwa byatangajwe ko babaga bahuriye mu tubari, bagatahana nk’abagiye kwinezezanya, yagerayo akabatera ubwoba akoresheje ibikangisho, ubundi akabambura amafaranga akanabasambanya, akabona kubica.

Ni bo bakiri gushakishirizwa imyirondoro n’Ubushinjacyaha, kugira ngo buzabone uko buregera Urukiko.

Kazungu Dennis waburanye ku ifungwa ry’agateganyo ntagire byinshi avugira imbere y’Inteko y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, n’ubundi ubwo yasabirwaga kongererwa igihe, nta magambo menshi yavuze.

Ubwo yahabwaga ijambo ngo agire icyo avuga kuri ibi byasabwe n’Ubushinjacyaha, Kazungu yagize ati “Niba ibyo Ubushinjacyaha bubosabye kugira ngo dosiye ishakirwe ibimenyetso byuzuye, ndumva ntakibazo.”

Iburanisha rya nanone ryahise ripfundikirwa, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruvuga ko ruzasoma icyemezo cyarwo kuri ubu busabe bw’Ubushinjacyaha ejo ku wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru