Umuhanzi Arnold Mazimpaka uzwi nka Sintex, yavuze uko yamenyanye n’umugore we Keza Shadia baherutse gusezerana imbere y’amategeko, avuga ko byagizwemo uruhare n’inshuti ye.
Sintex n’umugore we Shadia, basezeranye muri Kanama uyu mwaka, mu Murenge wa Kimironko, mu muhango wamenyekanye ukiba dore ko wateguranywe ibanga rikomeye.
Uyu muhanzi w’injyana ya Dancehall umaze amezi abiri asezeranye n’umugore we usanzwe utuye muri Canada, yavuze ko uyu mugore we yari asanzwe ari inshuti y’inshuti ye.
Ati “Umunsi umwe tuza guhura, ariko serious cyane kandi nanjye ndi umuntu uri serious cyane, ugasanga na we ntavuga nanjye simvuga. Ntakintu nyine cyabaye aho. Nyine turaganira, turasuhuzanya turataha.”
Sintex avuga ko uku guhura bombi bagaceceka, byamweretse ko bashobora guhuza, agahita yiyemeza gukomeza urugendo rwo kumugira umukunzi.
Ati “buriya umuntu muhuza uhita umubona ako kanya. Hacaho nk’ukwezi, igihe kimwe turi kuganira na wa muntu [inshuti ye yari isanzwe ari n’inshuti y’uyu mukunzi we] ndamubaza nti ‘ese amakuru ya Keza? Ni bwo twahise twongera kuvugana, noneho twongeye kuvugana tumera nk’aho twari dukumburanye, mpaka, kuva ubwo amateka y’urukundo yatangiriye aho.”
Umuhanzi Sintex avuga ko uko bagendaga bavugana, yabonye ko ari we ugomba kumubera umugore, agahita afata icyemezo cyo kumusaba kubana, ubu bakaba baramaze gusezerana mu mategeko.
Sintex kandi aherutse gushyira hanze indirimbo yise Keza izanitirirwa album ye, rikaba ari n’izina ry’umugore we.
RADIOTV10