Israel yahengereye ijoro riguye yohereza ibifaru muri Gaza muri operasiyo itegura urugamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibimodoka by’intambara by’igisirikare cya Israel, byinjiye muri Gaza mu gicuku cy’ijoro, mu gitero kigamije gusenya bimwe mu birindiro bya Hamas, mu rwego rwo gutegura urugamba rwo ku butaka.

Ibi byatangajwe n’igisirikare kuri uyu wa Kane, aho ibi bimodoka by’urugamba birimo ibifaru birasa ibisasu biremereye ndetse n’ibimodoka bisenya, byinjiraga muri Gaza mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Izindi Nkuru

Ibyotsi by’umukara byagaragaye mu kirere mu bice bya Gaza, aho ibi bimodoka byari bimaze kurasa ibisasu no gusenya bimwe mu bice byo muri iyi Ntara iyobowe na Hamas.

Ni igitero cyagabwe nyuma y’amasaha macye, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu abitegetse kugira ngo igisirikare kijye gutegura intambara yo ku butaka muri Gaza.

Igisirikare cya Israel, cyemeje ko cyagabye igitero “ku birindiro byinshi by’iterabwoba, ku bikorwa remezo ndetse no ku bimashini bizimya za misile.”

Cyakomeje kivuga ko iyo operasiyo yakozwe muri Gaza mu rwego rwo “gutegura izindi ntambwe z’urugamba, ubundi bahita bagaruka ku butaka bwa Israel.”

Amashusho y’umukagra, agaragaza umurongo w’ibi bimodoka bigenda hafi y’uruzitiro ruri ku mupaka wa Gaza. Hakaba kandi n’andi agaragaza indege ziri kumisha ibisasu ndetse n’inyubako zisenyuka zizamura imikungugu.

Mu masaha ya kare mbere y’iyi Operasiyo, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yari yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu mu ijambo yagezaga ku Banya-Israel ko Igihugu cyabo kigishenguwe kandi gifite umujinya n’ibitero bya Hamas byamenekeyemo amaraso y’Abanya-Israel benshi byabaye tariki 07 Ukwakira 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru