• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

radiotv10by radiotv10
18/12/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa uherutse kugaragara mu myitozo y’iyi kipe, icyakora yemera ko abakinnyi b’iyi kipe bari ku rwego rwo hasi, bityo ko yiteguye kugura abandi.

Ni mu gihe habura iminsi 15 gusa ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifungurwe mu Rwanda, aho Gakwaya ahamya ko iyi kipe igomba kujya ku isoko ry’abakinnyi kuko nta bakinnyi ifite muri iki gihe.

Mu magambo ye yagize ati “Tuzagura abakinnyi benshi kuko Rayon Sports nta bakinnyi ifite. Nta bahari rwose; mvuze ko bahari twaba turi kubeshya abantu.”

Gakwaya Olivier yanagarutse ku bakinnyi bamwe bamaze kuvugwa n’abandi baje mu igeragezwa.

Yagize ati “Ntabwo dushaka gushyira imbaraga nyinshi mu gushaka abakinnyi umutoza atabigizemo uruhare. Turifuza ko umutoza agira ijambo rikomeye muri ibyo. Kugeza ubu twamaze kumvikana n’umukinnyi w’Umunya-Congo ukina i Burundi, gusa aracyafite amasezerano ariko afite igihe gito, ku buryo ashobora kugera hano vuba.”

Yakomeje avuga ku bandi bakinnyi bavuzwe, aho yagize ati “Umunya-Misiri mwabonye yasabye gukora imyitozo muri Rayon Sports, ariko nta gahunda dufite yo kumusinyisha. Ku Munya-Uganda ho, turifuza ko umutoza wenyine ari we uzafata icyemezo, n’ubwo bitatubuza gukomeza gushakisha n’ahandi.”

Ku bijyanye n’imyanya Rayon Sports ishaka kongeramo abakinnyi, Gakwaya Olivier yavuze ko umutoza azabigiramo uruhare rukomeye, ariko ko hari aho ubuyobozi bwamaze kubona icyuho.

Yagize ati “Hari uruhare rukomeye rw’umutoza ruzabaho, ariko ku bwacu twasanze tugomba kwinjizamo abamyugariro babiri, umukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira, abasatira baca ku mpande zombi, ndetse na rutahizamu nimero icyenda.”

Yanatangaje kandi ko umutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry, ategerejwe kugera i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, bikaba biteganyijwe ko azahita atangira inshingano zo gufasha ikipe kwitegura neza isoko ry’igura n’igurisha.

Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa yari yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports hirya y’ejo hashize

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 14 =

Previous Post

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Next Post

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.